AmakuruPolitiki

Nyarugenge: Ibiganiro byahuje UNICEF na Police y’ u Rwanda byari bigamije iki?

Mu kigo cy’ Akarere k’ Ikitegerezo mu guca ihohoterwa rishingige ku gitsina n’ irikorerwa abana giherereye ku Kicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo. Yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023 yiga ku buryo bwo guhuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyo nama yahuje Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Action Aid, n’Ikigo cya Dallaire kigamije kurengera abana no kwimakaza amahoro n’umutekano.

Ubwo yatangizaga iyi nama Komiseri wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yagize ati: “Imirimo y’iki kigo ntabwo itangiye none nk’uko mubizi mwakomeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda kuva uru rugendo rwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rwatangira.”

Yakomeje ati: “Guhuriza hamwe imbaraga no gusenyera umugozi umwe, ni byo bizadufasha kurushaho kugera kuri byinshi by’umwihariko mu kungurana ubunararibonye n’andi mahirwe azoroshya gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa.”

Muri iyi nama Umuyobozi w’ Ikigo k’ Ikitegerezo mu Karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Gorret Mwenzangu yagaragaje ko iki kigo cyihatiye kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubushakashatsi, Kwegeranya no guhanahana amakuru, Kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, Gutegura ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, Kunoza imikoranire n’izindi nzego, gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize umuryango.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger