Nyarugenge hatahuwe umugore ukoresha abamugaye n’abana mugusabiriza
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali hatawe muri yombi umugore w’imyaka 45 nyuma yaho mu nzu ye hasanzwemo abantu 26 bikekwa ko yakoreshaga mu gusabiriza barimo abafite ubumuga bwo kutabona n’abana babarandata igihe bagiye gusabiriza.
Akenshi mu mujyi wa Kigali n’ahandi muyindi migi usanga hari ahantu hicaye abantu basabiriza abahisi n’abagenzi, baba biganjemo abamugaye, abatabona n’abana bakiri bato.
Mu basanzwe muri iyi nzu harimo arimo batanu bafite ubumuga bwo kutabona bafite imyaka 26, 40, 48 na 60 bo mu turere rwa Ngororero, Nyamagabe na Nyarugenge, babiri bafite ubw’ingingo bakomoka i Muhanga na Ngororero, abasore bane n’abana 14 babarandataga harimo ab’imyaka iri hagati ya 12 na 16 bo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyarugenge.
Aba bose bivugwa ko bakoreshwaga n’uwo mugore, akabohereza gusabiriza mu bice bitandukanye by’umujyi, bakamuzanira amafaranga baronse nawe akavanamo ayo kubatunga andi akayabika. Bose bakoreshwaga n’uyu mugore baba iwe.
Birakekwa ko uyu mugore azana aba bantu ngo abakoreshe ibikorwa byo gusabiriza mu mugi dore ko abenshi bafatiwe muri iyi nzu y’uwo mugore bose baturuka mu Murenge wa Ndaro wo mu Karere ka Ngororero.