Nyarugenge: Batatu bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo batatu bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bwa Miliyoni sizaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda (5 000 000) bakoreye umucuruzi ufite iduka mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku wa gatanu tariki ya 10 ugushyingo 2017 aba batatu babwiye uwo mucuruzi amazina ye yagizwe ibanga ku mpamvu z’umutekenao we ko bashaka kugura ibizingo 240 by’insinga z’amashanyarazi bifite agaciro ka Miliyoni 5 n’ibihumbi 502 by’amafaranga y’u Rwanda. Bamubajije konti bashyiraho ayo mafaranga, abaha iyo afite muri Banki ya Kigali (BK).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo ryatewe no kuba uwo mucuruzi yaramenyeshe Polisi amakenga yagize kuri abo bagabo; akaba asaba buri wese gutangira amakuru ku gihe yerekeye ikintu cyose abona gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.
Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.