AmakuruUtuntu Nutundi

Nyarugenge: Akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14

Umugabo witwa Fidel ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove mu mudugudu wa Rutaraga ya mbere ari mu maboko y’abashinzwe umutekano aho akurikiranweho icyaha cyo kwambura no gufata ku ngufu umwana w’umukobwa ufite imyaka 14 y’amavuko.

Fidel yatawe muri yombi kuwa 04, Nyakanga, 2019, nyuma yo gushuka Claire w’imyaka 14 y’amavuko wari wabuze uko ataha iwabo, akamubeshya ko agiye kumucumbikira ‘akazanamuha akazi.’

Hakomeje kuvugwa ko ko uriya mugabo ngo yatse uriya mwana Frw 2000 yari afite undi akayamuha kuko yari amwizeye atamukekamo undi mugambi mubi.

Uyu Fidel ngo yagejeje uriya mwana aho acumbitse aramusambanya.

Kubera ko hari mu rukerera abakora irondo ry’umwuga bumvise umwana atabaje baratabara bafata Fidel bamushyira inzego z’umutekano.

Ukurikiranyweho kiriya cyaha yajyanywe kuri station ya Police ya Kanyinya, uriya mwana w’umukobwa we ajyanwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Gasabo kugira yitabweho n’abaganga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger