Nyarugenge: Abakurikiranyweho kwicisha umuntu Fetabeto bireguye basabirwa gufungwa
Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’icyaha bakekwaho.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye iki cyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Habimana Thomas na Bucyeye Callixte kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye uyu mwanzuro kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku cyicaro cyarwo.
Urukiko rwasomye iki cyemezo abaregwa badahari, rwatangaje ko icyaha gikekwa kuri aba bagabo gikomeye kandi ko ibyatangajwe mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho kuba barakoze kiriya cyaha.
Urukiko kandi rwavuze ko iki cyaha gikomeye kandi ko Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza bityo ko abaregwa bagomba kuba bafunzwe by’agateganyo kugira ngo iri perereza rikomeze.
Mu iburanisha ryo ku ifunga n’ifungurwa ryabaye mu cyumweru gishize tariki ya 10 Ugushyingo 2021, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bizaka kuvamo urupfu.
Muri ririya buranisha, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko aba bagabo bakubise nyakwigendera Munyankindi Emmanuel ku w5 26 ukwakira 2021.
Bucyeye bwaho tariki 25 Ukwakira 2021, Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye babajijwe naho Habimana Thomas agatabwa muri yombi ku ya 01 ugushyingo 2021.
Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanyije Bucyeye Callixte, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Muri ririya buranisha, abaragwa bisobanuye bavuga ko bakubise uwo bakurikiranyweho kwica bitabara kuko ari we waje abarwanya ndetse ko na Fer à béton bamukubise ari we wari uyizanye.