Amakuru

Nyanza: Yibye moto y’inshuti ye afatirwa ku bigega

Ku wa 4 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Bigega, Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze yafashe umugabo ucyekwaho kwiba moto mugenzi we nyuma yo kumusaba kumugeza aho yari butegere imodoka. Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 38 y’amavuko wafashwe ahagana mu masaa sita z’ijoro nyuma yo kwiba moto ifite nimero iyiranga RD 265 U.

Uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko nyir’iyo moto yari ayisize hanze yinjiye mu rugo rw’umuturanyi we agiye kumubwira ngo aze atware umugenzi  kuko nyirimoto atari asanzwe ari  umomotari ahubwo akata amatike y’ imodoka mu i Bandagure nyamara undi aho gutegereza ngo umumotari aze amugeze aho yagombaga kujya yahisemo kuyikubita ikiboko akayiba.

Nyirimoto yavuze ko uwamwibye moto ye yari asanzwe ari inshuti ye ko yaje aturutse mu Karere ka Huye akamusanga aho akorera, amubwira ko yabuze imodoka imutwara amusaba ko yamufasha akamugeza i Nyanza ku Bigega, akareba ko yayihabonera. Akomeza avuga ko yemeye kumutwara ariko bageze imbere aza kumubwira ko we adakora akazi k’ubumotari ahubwo ko yamushakira umomotari umutwara, undi nawe amubwira ko nta kibazo mu gihe rero yari  akijya mu rugo rw’uwo mumotari moto yayisize ku irembo undi ahita ayikubita umugeri aragenda.

 

Nyirimoto yaragarutse ayibuze aho yayisize ahita yitabaza Polisi byihuse, hatangira ibikorwa byo kuyishakisha aza  gufatirwa ku bigega kuri Sitasiyo aho yari agiye kunyweshereza lisansi. Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusatira kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe Moto yafashwe yo yasubijwe nyirayo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger