AmakuruPolitiki

Nyanza: Umuturage yasanze grenade mu murima ayitiranya n’iteke, ayijyana mu rugo

Mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, umuturage w’imyaka 61 witwa Habinshuti Elistarco yabonye ikintu mu murima we, agira ngo ni iteke, aragifata akijyana mu rugo.

Nyuma, yaje kumenyeshwa n’undi muntu ko icyo kintu ari igisasu cyo mu bwoko bwa grenade. Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bwatangaje ko uyu muturage atari yamenye ko ari igisasu, bitewe n’ubumenyi buke kuri ibyo bikoresho.

Abaturage bahise batanga amakuru ku nzego z’umutekano, nazo zihutira kuhagera. Iyo grenade yari yashyizwe ku nkengero z’umuhanda, maze abasirikare bayitwara. Ubuyobozi bwavuze ko icyo gisasu cyari kimaze igihe kirekire, kandi nta muntu cyari cyakomeretsa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger