AmakuruPolitiki

Nyanza: Umuturage yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa umukozi wa RIB

Umugabo witwa Hakizimana Aloys wo mu Karere ka Nyanza,yafatiwe mu cyuha agerageza guha ruswa y’ ibihumbi 40 umukozi w’ urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo tariki ya 8 Gashyantare 2020, mu murenge wa Nyagisozi saa munani z’amanywa.

Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugangazi yagerageje guha ruswa umukozi wa RIB witwa Ndahimana Frodouard, ahita afatirwa mu cyuho.

Uyu Hakizimana Aloys yari atanze aya mafaranga mu rwego rwo gufunguza uwitwa Tuyisenge Pascal ufunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwitwa Ntabanganyimana Gerard w’imyaka 28. Tuyisenge yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 06/02/2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru avuga ko Hakizimana ukekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 40 afungiye kuri sitasiyo ya Nyagisozi mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Twajamahoro yaboneyeho gusaba abaturarwanda gukurikiza ibiteganywa n’amategeko birinda gutanga ruswa.

Yagize ati Turasaba abaturage kwirinda kwishora mu ngso mbi, cyane cyane birinda gutanga ruswa. Bage bareka niba hari uwafatiwe mu cyaha amategeko yubahirizwe”.

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibihano kuri ruswa ari igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Uyu mugabo yafashwe agerageza guha umukozi wa RIB ruswa y’ibihumbi 40
Twitter
WhatsApp
FbMessenger