AmakuruAmakuru ashushye

Nyanza: Umunyeshuri yafashwe n’inda ari gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma, haravugwa inkuru y’umunyeshuri wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasoro, yafashwe n’inda ubwo yari ari mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Uyu munyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 16, ibizamini bibanza yari yabikoze, ku munsi wa kabiri nibwo yafashwe n’inda ajyanwa kwa muganga bukeye arabyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uyu mwana yatewe inda ariko akomeza kwiga akaba yari yitabiriye ibizamini byakozwe mbere akabyara ageze ku bya nyuma.

Yagize ati “Uyu munyeshuri yari yaratewe inda akomeza kwiga aza no gukora ibizamini.
Ibizamini bibanza yarabikoze, arangije icy’umunsi wa kabiri yafashwe n’inda bahita bamujyana kwa muganga bukeye arabyara.”

Gutwita mu byatumye abana batitabira ibizamini

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki 12 Nyakanga 2021, hari bamwe mu banyeshuri batabashije kubyitabira ku buryo mu Ntara zose z’igihugu habarurwa abagera ku 4000 batabyitabiriye kandi bari bariyandikishije.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Radio Rwanda ko abana batitabiriye ibizamini abenshi babujijwe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba baratwaye inda.

Yagize ati “Icyo twagiye tubona ni uko usanga abo mu mijyi usanga ari bo batitabira. Twabonye impamvu zitandukanye aho usanga abana ntacyo bibabwiye n’ababyeyi ntibabishyiremo imbaraga.”

Yongeyeho ko indi mpamvu yatumye abana batitabira ibizamini ari uko hari abatewe inda ntibabashe gukomeza amashuri.

Ati “Harimo na ba bandi batwaye inda zitateganyijwe ndetse hari n’aho twagize ibyago umwana abyara akiri mu kizamini, yaraje gukora ku munsi wa mbere atwite ku munsi wa kabiri niba harajemo n’umunaniro ahita abyara.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abana batabashije kwitabira ibizamini bazategereza undi mwaka akaba ari bwo bazabyitabira.

Abanyeshuri bagera ku 254.678 ni bo biyandikishije mu bagombaga gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger