Nyanza : Umunyeshuri w’imyaka 13 yabyaye umwana amuta mu musarani
Mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyepfo muri rimwe mu mashuri yisumbuye riherereye mu Murenge wa Muyira, ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri ni uko umwana w’imyaka 13 y’amavuko bikekwa ko yabyaye umwana akamujugunya mu musarani.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruri gukora iperereza ku munyeshuri waje kwiga mu mwaka wa mbere abyarira umwana mu musarani atabizi, gusa inzego z’ubuyobozi zamukuyemo yapfuye.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse .
Gitifu Muhoza Alphonse yakomeje avuga ko ku makuru bahawe ni uko iyo nda yari ifite amezi arindwi.
Uyu Muyobozi akangurira abana kwifata kugira ngo ejo habo hazabe heza.
Yagize ati ” Birababaje kuba umwana nk’uwo utarageza imyaka y’ubukure yakwishora mu busambanyi ubuzima bwe bukangirika, bakwiye kwifata kugeza igihe bazashingira ingo zabo bagatunga umuryango wabo bakabaho neza.”
Hari andi makuru yatangajwe n’itangazamakuru umuseke avuga ko uwo mwana wabyaye yajyanwe kwitabwaho n’Abaganga ku Bitaro Bikuru bya Nyanza.
Ikindi Kiri kuvugwa ni uko uwo mwana yaje kwiga i Nyanza aturutse mu Mujyi wa Kigali, bigakekwa ko yasambanyijwe anaterwa inda n’umuturanyi wabo i Kigali ufite imyaka 33.