AmakuruPolitiki

Nyanza: Umugore yakubise umugabo we ishoka bapfuye inoti ya 2000

Gatete Eugène w’imyaka 39 ubu urwariye mu bitaro bya HVP Gatagara mu Karere ka Nyanza, yavuze ko umugore we yamukubise umuhini w’isuka nyuma anamukubita ishoka, kubera ko atamuhaye ibihumbi bibiri byaburaga ku mafaranga yari yakoreye.

Uyu mugabo asobanura ko tariki 7 Nzeri 2024 yapatanye ahantu ikiraka cyo guhinga bumvikana ko bamwishyura 5000 Frw ariko bamwishyura 3000 Frw bamwizeza asigaye azayabona nyuma.

Uyu mugabo ngo yahereje umugore we amafaranga yose yahembwe amubwira ko andi azayamuha nyuma na yo yayahembwe, amukubita umuhini w’isuka.

Gatete ati “Yinjiye mu nzu ansanga aho nicaye ndi gutonora igitoki arambwira ngo kuki wankinguriye inzu wowe na Nyoko mwankinguriye inzu nkande? Mu gihe ngiye kwisobanura aba ankubise umuhini w’isuka mu kaboko ngiye kugira ngo mufate nitabare aba akubise undi mba nshitse intege no gutaka birananira, akajya avuga ati ndakwica, ndakwasa, azana ishoka, ubwo yarakubise ageze aho arambiwe amenaho amazi akinga inzu aragenda.”

“Ageze ku irembo ku gasozi atangira kwivamo ngo ndamwishe nimujyane muri ‘morgue’ abantu bakamubaza bati wishe nde se? ati nishe umugabo wanjye nimugende murebe”

Uyu mugabo ubu wavunitse akaboko ndetse kugenda bikaba bikimugora ngo yavanywe mu rugo yataye ubwenge akanguka abona ari kwa muganga.

Ati “Sinzi uburyo bampetsemo, nazanzamutse mu ma saa cyenda z’ijoro ni bwo mbona ndi kumwe n’umusaza ndamubaza nti aha nahageze nte? Aravuga ngo wari upfuye baje baguhetse, ni umugore wari ukwishe.”

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rukinankwavu wo mu Kagari ka Rwesero aho aba bombi bari batuye bahamya ko uyu mugore yagendaga inzira yose avuga ko amaze kwiyicira umugabo, akajya abwira abantu ngo ababishoboye nibamujyane muri morgue cyangwa kwa muganga.

Gusa umukuru w’uyu Mudugudu, Jean Pierre Sibonama ahakana ko umugore wa Gatete yaba yaramukubise ishoka, akavuga ko ari amakimbirane asanzwe yo mu ngo.

Ati “Iby’ishoka ntibyabaye, ni amakimbirane yo mu ngo asanzwe, abantu bagakimbirana. Bashobora kuba baratonganye bararwana bisanzwe.”

Gatete avuga ko kujya kwandikisha impapuro mu mudugudu zisobanura ibyo yakorewe bidashoboka kuko umukuru w’Umudugudu ari mwenewabo w’umugore.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Flash FM ko iki kibazo bakimenye ariko umugabo ngo nta hantu yigeze ajya kwivuriza ndetse ngo nta n’ahantu yigeze atanga ikirego.

Ati “Yagiranye amakimbirane n’umugore we ni byo amukubita umuhini w’isuka mu gatuza, ariko amakuru dufite ni uko umugabo nta hantu yigeze ajya kwivuriza cyangwa ngo atange ikirego n’abantu bamushishikarije gutanga ikirego ariko ntabwo yagitanze. Ibyo by’uko mudugudu atamwandikiye, reka tuvuge ko atamwandikiye kubera ko bafitanye isano ariko se n’akagari kanze kumwandikira?”

Meya Ntazinda yasabye uyu mugabo kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agatanga ikirego kuko nta muntu wakwanga kumwakira.

Bivugwa ko uyu mugore yahukaniye iwabo aho avuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger