Nyanza: Umugabo bivugwa ko ari umusirikare yatemewe mu rugo rw’undi yagiye gusambana
Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2020, mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umugabo bivugwa ko ari umusirikare watemewe mu rugo rw’undi mugabo bivugwa ko yari ari kumusambanyiriza umugore.
urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Nsanzumukiza Hashim akurikiranyweho icyaha cyo gutema uyu mugabo yari asanze amusambanyiriza umugore.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira ku wa 20 Mutarama 2020 nibwo uyu mugabo yasanze umugabo bivugwa ko ari umusirikare ari kumusambanyiriza umugore afata umuhoro aramutema.
Nsanzumukiza ukekwaho gutema umugabo wari wamwinjiriye mu rugo afite abagore babiri kuko afite umugore basezeranye imbere y’ amategeko bamaze imyaka 7 batabana akagira n’ umugore wa kabiri baba mu mujyi wa Nyanza ari nawe wari winjije undi mugabo.
Uwo mugore wari winjije undi mugabo yitwa Mukanyandwi Bonifirida. Yatangaje ko Hashim atari akimuhahira ndetse ko bari baratandukanye avuga ko yatunguwe n’ibyo yakoreye umugabo yari yinjije.
Yagize ati “Uwo mugabo niwe wanteye iyi nda ntwite yari yaje ngo tubiganireho uko bizagenda kuko afite undi mugore. Twari mu nzu turi kumwe n’aba bana. Twumva (Hassan) akubise urugi yinjirana umuhoro atema uwo mugabo twari kumwe.
Bonifirida avuga ko uwo mugabo yari yinjije yatemwe mu maso, ku kaboko, ku kaguru, no mu gatuza. Ibi ngo bikimara kuba bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi.
Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere nibwo Bonifirida yarekuwe ari nayo mpamvu twamusanze mu rugo. Umugore w’isezerano wa Hassan nawe twamusanze mu rugo iki cyaha cyabereyemo.
Avuga ko uyu mukeba we Bonifirida ariwe nyirabayazana w’ibyabaye byose kuko ngo iyo atinjiza mu rugo uwo mwinjira ntabwo iki kibazo kiba cyabaye.
Yagize ati “Namwe muri abagabo, tekereza gusanga umugabo ku buriri bwawe ari kukurongorera umugore. Uyu mugore niwe nyirabayazana. Ubuse njye ko hashize imyaka 7 antaye ko ntigeze ninjiza undi mugabo?”.
Hashim usanzwe akora akazi k’ubufundi na Bonifirida ucuruza avoka mu mujyi wa Nyanza babana nk’umugore n’umugabo gusa ntabwo basezeranye imbere y’amategeko kuko Hashim afite undi mugore basezeranye imbere y’ amategeko batigeze bahabwa gatanya.
Uyu mugore w’isezerano yavuze ko nubwo Hashim yamutaye akajya kubana n’uyu Bonifirida bitazamubuza kumugemurira kuko ari se w’abana be babiri.
Hashim na Bonifirida babana mu gipangu kimwe mu nzu imwe, ariko buri umwe akagira inkono ye. Nubwo Bonifirida avuga ko Hashim atamuhahiraga, umusaza witwa Gacinya Ismael udodera mu gipangu cyabo avuga ko abana babo bajya kwa se bakarya, bakajya no kwa nyina bakarya.
Avuga ko atazi impamvu yatumye Hashim afata umuryango we n’nkono ye, gusa umugore w’isezerano wa Hassan avuga byatewe n’uko uyu mugore Bonifirida yamubuzaga amahoro bitewe no kwinjiza abandi bagabo.
Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yabwiye itangazamakuru ko Nsanzumukiza Hashim afungiye kuri sitasiyo ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.