Nyanza: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yayoboye umuhango w’Ihererekanyabubasha
None kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 i Nyanza ku biro by’ Intara y’Amajyepfo habereye umuhango w’Ihererekanyabubasha wayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice. Ni Ihererekanyabubasha ribaye hagati y’ uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Bwana Bushabizwa Parfait wahawe izindi nshingano n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire Bwana Bikomo Alfred.
Habaye iri hererekanyabubasha nyuma y’aho uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’Amajyepfo Bwana Bushabizwa Parfait ahawe izindi nshingano na Perezida wa Repubulika mu itangazo ryasohotse ku wa 24 Werurwe 2023 nyuma y’Inama y’Abaminiistiri yateranye kuri uwo munsi iteraniye muri Village Urugwiro aho yagizwe Umunyamanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Ministeri y’Urubyiruko iyobowe na Minisitiri Dr. Abdallah Utumatwishima ni imwe muri za minisiteri zakunze kugenda zihindurirwa amazina inshuro nyinshi kuko isimbuye iyitwaga Minisiteri y’ Urubyiruko n’Umuco ( MYCULTURE) yayoborwaga na Rose Mary Mbabazi wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana.
Impinduka zabaye ku mazina y’iyi minisiteri ni izi zikurikira: mu 1997 ishami ry’Umuco ryabarizwaga muri Minisiteri y’Uburezi ryaje kujyanwa muri Ministere y’Urubyiruko nyuma iza kongerwamo Kwigisha Imyuga n’Ubumenyingiro bityo ihitwa ihabwa izina rya Minisiteri y’Urubyiruko, Imikino, Umuco, Amahugurwa n’imyuga iciriritse (MIJESCAFOP: Ministère de la Jeunesse, Sports, Culture et la Formation Professionnel).
Mu 2002, Ishami ry’ Amahugurwa n’Imyuga Iciriritse ryavanywe muri iyo minisiteri ijyanwa muri Minisiteri y’Abakozi maze rihabwa Umunyambanga wa Leta bityo Minisiteri ibona irindi zina rya Minisiteri Y’Urubyiruko Imikino n’Umuco(MIJESPOC: Ministère de la Jeunesse, Sports et Culture)
Mu 2008, Minisiteri y’Urubyiruko Imikino n’Umuco yagabanyijwe Minisiteri ebyiri arizo Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH: Ministry of Youth) na Minisiteri y’Umuco n’Imikino (MINISPOC: Ministry of Sports and Culture). mu Gicurasi 2011 izo Minisiteri zarongeye zihurizwa muri Minisiteri imwe nubwo bitarambyekuko mu Kuboza 2011 zongeye zisubizwa uko zari zimeze mbere ya Gicurasi 2011.
Ku itariki 4 Ugushyingo 2019, icyari Minisiteri y’Imikino n’Umuco(MINISPOC) yaje guhinduka Minisiteri y’Imikino (MINISPORTS:Ministry of Sports) kuko Ishami ry’Umuco ryari ryajyanywe muri Minisiteri y’Urubyiruko maze ihita ihabwa izina rishya rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE: Ministry of Youth and Culture). Iryo ni ry zina iyo Minisiteri yari igifite kugeza ubwo Ku wa 24 Werurwe 2023 hateranaga inama y’Abaminisitiri ikemeza ko iyo Minisiteri ihindurirwa izina iba Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH).