Amakuru ashushyePolitiki

Nyamwasa ngo iyo Museveni aba amufasha Kagame ntiyakabaye akiri ku butegetsi

Kayumba Nyamwasa uri ku rutonde rw’abashakishwa na leta y’u Rwanda kubera gahunda afite yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko iyo aza kuba afashwa na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni Perezida Kagame aba atakiyobora u Rwanda.

Ni mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda gisigaye cyarabaye umuyoboro unyuzwamo ibitekerezo by’abafitiye u Rwanda imigambi mibisha.

Bwana Kayumba yabajijwe niba ibivugwa ko Uganda imufasha byaba ari ukuri, undi arabyigurutsa.

Ati” Iyo Uganda iza kuba yaramfashaga, ntibakabaye bakiri ku butegetsi. Bazi neza ibyabaye ubwo Uganda yabafashaga n’ubwo ubu basigaye babihakana.”

Mu gihe Kayumba ahakana ko Uganda itamufasha, hari ibimenyeto byinshi bitangwa bigaragaza ko iki gihugu k’igituranyi gifasha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubuhamya butangwa na benshi mu Banyarwanda batahuka bamaze igihe bafungiwe muri Uganda. Abenshi muri bo bemeza ko baba barafungiwe kwanga kujya muri RNC, bikarangira bajugunywe muri gereza z’ibanga za CMI, urwego rushnzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda rukoranira hafi na Nyamwasa.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ubwe yaniyemereye ko RNC yamusabye ubufasha bwo gutera u Rwanda. Ubwo uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yandikiraga Perezida Kagame ibaruwa muri Werurwe uyu mwaka, yemeye ko yahuye na Charlotte Mukankusi ushinzwe diplomasi muri RNC akamwaka ubufasha.

Yagize ati” Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Yavuze ko Mukankusi yamusabye kumufasha agira ati” Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Kayumba we yavuze ko biyambaje Uganda nk’umuhuza mu biganiro basabye kugirana n’u Rwanda.

Ati” Twamaze kwandikira Kagame tumusaba kugirana ibiganiro. Ni muri urwo rwego twiyegereje guverinoma nyinshi zirimo n’iya Uganda kugira ngo zidufashe gukemura ibibazo by’u Rwanda bishingiye kuri Politiki. Byagorana gusobanura ibyo nko gushaka ubufasha bwo kurwana.”

U Rwanda rugaragaza ko nta bwoba na mba rufitiye abigamba kuruhungabanya.

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 08 Mata, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarika ubushotoranyi bwarusanga ku butaka bwarwo.

Yagize ati” Niba hari umuntu ufite igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda, azitegura ibyago bikomeye azahura na byo. Nahumuriza buri wese mubwira ko kubera ibibazo u Rwanda rwaciyemo, rwiyubatsemo imbaraga n’ubushobozi bwinshi bwo kurwanya umwanzi uwo ari we wese kugira ngo ruhorane amahoro.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger