AmakuruPolitiki

Nyamasheke:Wa musirikare warashe abaturage bagapfa yakatiwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024,urukiko rwa Gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu Sgt Minani Gérvais ndetse runategeka ko yamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo kwicira abantu batanu i Nyamasheke.

Uyu musirikare yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.

Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu murenge wa Karambi.

Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza rwamuhamije biriya byaha byose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger