AmakuruUbukungu

Nyamasheke:Isoko riri kuri santere ikomeye rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero

Abaturiye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’Umujyi wa Nyamasheke, babangamiwe n’umunuko ukabije ubibasiye bavuga ko uturuka ku mwanda w’abiherera aho babonye kubera Isoko rya Tyazo bivugwa ko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero.

Usanga abagana iryo soko rifatwa nk’irya mbere mu Karere bihengeka inyuma ya za butike zirikikije bakihagarika iyo bakubwe, maze izo nkari zikivanga n’ibyondo rukabura gica.

Ni isoko buri wese ugeze muri iyi Santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ahita abona, riri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya dukesha aya makuru, akirigeramo bamusanganije agahinda, bavuga ko uwo basigaje kukagezaho ari Perezida wa Repubulika Paul Kagame wenyine, ko abandi babijeje ibitangaza amaso agahera mu kirere.

Abenshi mu barikoreramo ni abagore, bavuga ko uretse kuba nta bwiherero rifite mu myaka 60 ishize, bibagiraho ingaruka zikomeye cyane ko n’abaturage barizenguutse babarambiwe kuko bababwira ko batubakiye ubwiherero isoko ryose.

Umugore uvuga ko amaze imyaka irenga 30 ahakorera, yagize ati: “Ducuruza turenga 200 muri iri soko, ku wa 6 tukarenga 500 twitsindagiye. Abantu bangana batyo batagira aho biherera, ni nde Muyobozi ukunda abaturage ayobora wayobora aka Karere ntagikemure?

Duhora twikanga indwara zituruka ku mwanda kandi rwose birumvikana. Iyo Perezida Kagame yadusuye dushaka kukibaza bakatuzibiranya ngo duceceke rigiye gukorwa, ariko noneho nagaruka ntibazongera kudupfuka iminwa ngo bikunde. Agomba kuzagenda abimenye rwose.”

Indi nkuru y’inyamasheke

Nyamasheke: Abasore 2 bavukana bemera ko bubiriye nyina asinziriye bakamuniga mpaka apfuye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger