Amakuru

Nyamasheke: Umwarimu yafashwe asambanya ku ngufu umwana w’umukobwa, birangira atorotse

Ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri, umuwarimu wo mu kagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato ho muri Nyamasheke, yafatiwe mu cyuho asambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko.

Ngo uyu mwarimu yasambanyije ku ngufu uyu mwana amusanze inyuma y’inzu iherereye ku isoko ryo muri aka gace aho yari agiye kwihagarika.

Claudette Mukamana usanzwe ari muyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko uyu mwarimu akimara gufatwa yahise ajyanwa ku kagari ka Bisumo, nyuma akaza gutoroka.

Magingo aya nta wuzi aho uyu mwarimu w’imyaka 28 aherereye.

Uyu muyobozi yavuze ko ingeso y’ubusambanyi Atari ubwa mbere ivuzwe muri aka karere, ngo kuko hari n’abandi barimu b’I Nyamasheke bagiye bafatwa basambanya abana b’abakobwa bigisha.

Uyu mwarimu wigisha kuri kimwe mu bigo by’amashuri cyo mu murenge wa Cyato arimo ashakishwa n’inzego z’umutekano, kugira ngo aryozwe iri bara yaraye akoze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger