Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi kubera magendu
Mu karere ka Nyamasheke Umurenge wa Kagano Akagali ka Rwesero, haravugwa inkuru y’umugabo watawe muri yombi aho akekwaho kwambutsa imyenda ya magendu mu kiyaga cya Kivu ikuwe muri Congo Kinshasa.
Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, Uyu mugabo usanzwe ashinzwe gucunga umutekano ku kiyaga cya Kivu mu gice cy’Umurenge wa Kagano, yafatiwe mu Murenge wa Bushekeri mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 27 Nyaganga 2021, akaba yarafatanwe imyenda ya magendu igizwe n’ibitenge ndetse n’imipira yarikuwe mu gihugu cya Congo Kinshasa.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yabonwe n’abaturage ari kumwe n’abandi bantu bafite ibizingo bine by’ibitenge, ngo ubwo babonaga abasirikare hafi y’ikiyaga cya Kivu bahise biruka ariko uriya mugabo we ahita afatwa ariko ngo yabanje gushaka gutema aba basirikare gusa bimubera iby’ubusa.
Munezero Yvan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, yatangaje ko bibabaje cyane kubona umuntu usanzwe ashinzwe umutekano ndetse afatwa nk’intangarugero ariwe ukora icyaha nka kiriya.
Yagize ati “Birabaje cyane kubona umuntu usanzwe ushinzwe umutekano ku kiyaga ariwe ufatirwa mu bikorwa nka biriya kandi ariwe wakabaye acunga neza umutekano wo ku kiyaga cya Kivu”.
Uyu mugabo akimara gufatwa akaba yahise ajyanwa gufungirwa ku kigo cy’Akarere ka Nyamasheke cyakira inzerezi (Transit center) giherereye mu Murenge wa Kagano mu gihe hagikomeje iperereza.
Yanditswe na Hirwa Junior