AmakuruAmakuru ashushye

Nyamasheke: Polisi yarashe abasore2 baherutse kwica umukobwa wacuruzaga amainite

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022 , nibwo Uwimpuhwe Denis w’Imyaka 18 y’amavuko na Nsengimana Poul w’imyaka 20 , bari bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bakekwaho kwica, Nyampinga Eugénie w’imyaka 26 bamuteye icyuma mu muhogo, barasiwe na polisi mu mudugudu wa Nyakabingo, akagari ka Gatare, mu murenge wa Macuba muri aka karere ka Nyamasheke hafi y’aho bamwiciye.

Bivugwa ko ubwo bari bagiye kubereka aho bahishe ibyo babazwaga birimo imyenda bamwishe bambaye, amafaranga bamwambuye n’ibindi, bageze mu gashyamba kari hafi aho, bavuga ko babishyize, aho kubyerekana bashaka kwiruka umwe mu bapolisi bari bajyanye ahita abarasa bagwa aho.

Umuyobozi wa Karere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yatangarije BWIZA dukesha iyi nkuru ko ubwo yageragera aho barasiwe bo bahise bahagera inama y’umutekano,ngo aba basore 2 bamenyekanye nyuma y’iperereza ryakurikiye urupfu rwa nyakwigendera rwabaye ku mugoroba wok u wa 13 Mata.

Uyu mukobwa wari usanzwe ari gapita w’imirimo ya VUP mu murenge avukamo wa Kirimbi, avuka mudugudu wa Buha ,akagari ka Cyimpindu, nimugoroba ayivuyemo akajya acuruza amainite kuri santere y’ubucuruzi ya Kamina muri aka kagari, yatahaga agategerwa n’aba bagizi ba nabi muri metero 200 gusa agiye kugera iwabo, mu kayira kari mu ikawa zihari,umurambo we ukajugunywa munsi yako,ukabonwa na se wa nyakwigendera wari uherekeje umushyitsi wari wamusuye, agatabaza inkuru ikamenyekana ityo.

Meya Mukamasabo Appolonie avuga ko iperereza ryahise ritangira, ku wa 14 Mata hafatwa abantu 8 bakekwaga kugira uruhare mu rupfu rwe, iryo perereza riza kwerekanamo 3 barwiyemereye, ari bo Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul na Ishimwe Steven, banasanganywe telefoni 2 za nyakwigendera zirimo iyo yari amaze iminsi 3 gusa aguze amafaranga 110.00.

Igikapu yari ahetse mu mugongo, banatanga amakuru y’aho bajugunye icyuma bakoresheje bamwica, cyasanzwe mu bwiherero buri mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba, iwabo w’uyu Nsengimana Paul,banavuga aho bahishe amafaranga 200.000 bamwambuye bamwica.

Ati’’ Iperereza rimaze gufata abo 3 abandi bararekuwe barataha,abo biyemereraga urwo rupfu basigara bafunze, cyane cyane ko bagaragazaga aho bajugunye icyuma bari bamwicishije kikanaboneka, banagaragaza ko banamwambuye amafaranga 200.000.’’

Yakomeje ati’’ Mu iperereza baje no kubazwa imyenda bamwishe bambaye,mu ma saa kumi n’imwe z’iki gitondo cyo ku wa 19 Mata bavuga ko bagiye kuyerekana,hamwe na simukadi 2 bamwambuye,bagera mu ishyamba ryo mu mudugudu wa Nyakabingo,akagari ka Gatare mu murenge wa Macuba,aho bavugaga ko babihishe,hafi y’umurima w’ibisheke byinshi bihahinze.

Bahageze,aho kubyerekana batangira gushaka kurwanya abapolisi bari babaherekeje,muri uko guteza akavuyo bariruka, umupolisi arasa mu kirere ngo bahagarare baranga barakomeza bayabangira ingata, umupolisi abonye nta kindi yakora,nyine arabarasa, ni uko ibyabo byarangiye.’’

Yavuze ko aba bishwe bari basanzwe barananiranye, bateza umutekano muke ku buryo bukomeye muri uyu murenge,barajyanywe mu kigo kibagorora byarananiranye, bajyanwa Iwawa na bwo bagaruka ari ba bandi, bakomeza kujujubya abaturage,ari abajura ruharwa,uretse no mu baturanyi n’ababyeyi babo bahoraga bataka ko utuntu twose two mu nzu batubamazeho.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babona insoresore nk’izo zirirwa ari imburamukoro, ku mugoroba zigatangira kwiroha mu bugizi bwa nabi, ko nk’izo mu mudugudu zitayoberana,bakazitungira agatoki ubuyobozi.

Cyane cyane ko muri aka karere ngo imirimo ihari,haba mu mirima y’ibyayi byabuze abasoromyi n’ahandi, ko nta musore cyangwa inkumi wavuga ko yabuze icyo akora ,ko abahungabanya umutekano w’abaturage bigera no kubambura ubuzima,bo batazahabwa amahwemo.

Yanavuze ko bibabaje kubona umuntu afatwa yakoze icyaha,nk’aho yakwemeye kugororwa agashaka ahubwo guhangana n’inzego z’umutekano no gutoroka,ko ukora ibyo aba arushaho gushyira ubuzima bwe mu kaga karimo no kububura burundu, nk’uko byagendekeye bariya basore,avuga ko niba hari n’ufashwe hari icyo akekwaho aba agomba kugaragaza imyitwarire myiza aho afungiye, ntiyiteze ibindi bibazo.

Nshimyumurwa Jean w’imyaka 51,umubyeyi wa nyakwigendera,avuga ko yari imfura ye mu bana 9, aho arangirije kwiga akabona iriya mirimo yamufashaga ku mibereho y’abandi bana, agasaba Leta kumuba hafi,ikamubera mu cyimbo cy’umwana we abuze amanzaganya, ikanamwunganira mu butabera agahabwa impozamarira.

Ati’’ Icyanshenguye umutima cyane ni uko bamwishe ku wa 3,ku cyumweru yari yanzaniye Fiyanse we bari kuzarushinga vuba,aje kumutwereka nk’ababyeyi twamushimye, none batuvukije ibirori by’imfura kandi umwe mu bamwishe turaturanye hano mu mudugudu wacu,undi atuye muri Macuba na bwo hafi yacu, sinibaza impamvu y’ubwo bugome,gusa bari abasore b’imyitwarire mibi cyane.

Yakoraga muri VUP akadutunga twese, agafasha bene nyima mu mashuri, ngasaba Leta kumfasha, haba mu butabera, haba no mu cyadutunga mu rugo,dore ko uretse nanjye,n’igihugu cyose yari agifitiye akamaro,yari umujyambere, n’igihugu cyose kirahombye,ariko ntibantererane rwose.’’

Amakuru avugwa ko kandi muri uyu murenge hasigayemo izindi nsoresore zigize ibihazi,aho hamaze gukorwa urutonde rw’izigera kuri 32 zibangamiye umutekano w’abaturage nk’uko bivugwa na Gitifu Mukamugema,ngo na zo zizashyikirizwa inzego z’umutekano vuba zikajya kugororwa zitarakora ishyano nk’iri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger