AmakuruAmakuru ashushye

Nyamasheke: Abanyeshuri bagera ku 10 baguye mu mpanuka y’ imodoka

Mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga mu kagari ka Ntendezi babereye impanuka y’ imodoka yari icyuye abanyeshuri  ibavanye ku ishuri rya Saint Mathews school mu karere ka Nyamasheke abagera ku Icumi bahita bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

Iyi mpanuka y’ imodoka ya Taxi Hiace yari isanzwe ikora akazi ko gutwara abanyeshuri bo ku ishuri rya Saint Mathews school yatewe nuko iyi modoka yarenze umuhanda maze isimbuka umukingo igwa iyo mu bihuru ubwo yari icyuye abanyeshuri ibavanye ku ishuri i Ntendezi.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iyi tariki 19 Nzeri 2024 hagati y’ isaha ya saa kumi nimwe zishyira saa kumi n’ebyiri, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Ntendezi ahabereye iyi mpanuka yemereye itangazamakuru ko koko yabaye ariko ko ahugiye mu gikorwa cyo gutabara abakiri bazima hamwe n’abaganga.

Amashusho yafashwe n’ abari ahabereye iyimpanuka yumvikanamo umuborogo w’ ababyeyi bahageze mbere baje kureba iryo sanganya ndetse akagaragaza abana benshi baryamye hasi bamwe bakomertse bikomeye abandi bashizemo umwuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi no ku Bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi  mpanuka, ariko turakomeza gukurikirana iby’ iyi nkuru hagize andi tumenya turaza kuyabagezaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger