Nyamasheke: Abakristo barwaniye mu rusengero biviramo bamwe kugira ihungabana
Kuri iki cyumweru, abagore batatu barwaniye mu rusengero rwa ADPR Ntendezi ruherereye mu karere ka Nyamasheke bapfa amakimbirane amaze iminsi hagati yabo, biviramo umwe kuvunika imbabu abandi 2 bagira ihungabana.
Iyi mirwano yabereye mu mudugudu wa ADPR Ruharambuga, aho umugore umwe yari avuye gutura agahita asumira mugenzi we wari uri kuririmba muri Chorale, bityo ibyari iteraniro bigahinduka igipfunsi.
Ngo byabaye ngombwa abakristo bafata iya mbere mu rwego rwo gukiranura iyi ntambara yarimo umugore wari wifatanyije n’umukobwa we bakubita mugenzi wabo, biviramo umwe kuvunika imbavu mu gihe abandi 2 bagize ihungabana.
Abakristo baganiriye n’umunyamakuru wa RBA ukorera muri aka karere, bamubwiye ko ibyabaye ari ubwa mbere bari babibonye bityo akaba ari yo mpamvu bamwe byarangiye bahungabanye.
Umwe muri bo yagize ati”N’umushyitsi waraje ntitwahungabana gutya, abantu banze kwihana ngo bakizwe none Imana iri gutwikurura ibyaha byabo ngo bijye ahabona. Nari mpari biba hano mpamaze imyaka 24 ari sindabona ibintu nk’ibi.”
Undi ati “Hari igihe abantu bagenda bihishaisha bikagera ubwo Imana ibagaragaza, ubu rero tubonye neza icyo Imana ivuga.Njye byantangaje, kuba ataratumenyesheje ko bafitanye ikibazo ahubwo agahita aza kurwana bitweretse ko ari ugutangirira hasi tukigisha.”
Nyuma yo guteza imvururu, umugore n’umukobwa we bakubise uriya mugore mugenzi wabo ngo bahise bafatwa na Polisi y’igihugu ikorera i Ntendezi nyuma yo kwiyambazwa n’abakristo.
Magingo aya uwavunitse imbavu ari gukurikiranirwa n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, mu gihe abahungabanye bajyanwe ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.