Nyamashake: Arahigishwa uruhindu kubera kwica igitera
Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamasheke zikomeje guhigisha uruhindu Nsabimana Jean w’imyaka 32 utuye mu kagari ka Cyimpindu, Umurenge wa Kirimbi, aho akekwaho kwica Igitera cyari kigeze mu Murenge wabo kivuye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Umuturage w’umudugudu wa Rugeregere iyi nyamaswa yavuyemo na we ati: “Dukeka ko ari abo baturage bayishe, ku isonga hari uriya Nsabimana Jean n’ubu ugishakishwa n’inzego z’umutekano kuko ni we wari uri imbere ayirukaho n’imijugujugu n’amabuye ayitera, induru yayihaye umunwa.”
Abo baturage bavuga ko iki gitera cyasagariwe kuko ubusanzwe ngo kitaryana nta n’uwo cyanduranyaho, ndetse bakaba bavuga ko nta n’ umuturage watse ko yamwoneye imyaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimpindu Mukakayumba Cécile, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Nsabimana Jean akomeje gushakishwa ngo abazwe ibyo yakoze, ndetse anavuge abandi bari kumwe kuko ari we Umukuru w’Umudugudu wa Rugeregere yabashije kumenyamo.
Avuga ko kuyica ari ikosa rikomeye bakoze kuko hari n’izindi zigeze kuhaza, babwira abakozi ba Pariki baza kuzitwara uyu muyobozi kandi yasabye abaturage ko igihe babonye inyamaswa yo muri Pariki ibagezeho, aho kuyirukankaho cyangwa kuyica bahamagara abashinzwe kurinda Paliki bakaza kuyitwara, haba hari ibyo yangije bikarihwa ariko igatekana.