Nyamagabe: Perezida Kagame yibukije ko nta muterankunga ukenewe ngo abantu bagire isuku
Umukuru w’igihugu Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Nyamagabe yasabye abaturage kugira isuku aho yavuze ko nta muterankunga uzaturuka iburayi ngo aze gutera inkunga y’isuku.
Aha umukuru w’igihugu yavuze ko abaturage bakwiriye kugira isuku ku mubiri wabo ndetse no mu byo barya.
Yagize ati:”Kugira isuku nabyo bisaba umuterankunga uzaturuka iburayi? mukwiriye kugira isuku mukoga ndetse mugasukura amazi muyateka kugira ngo munywe amzi meza mugire ubuzima bwiza kuko ntitwifuza abaturage babayeho nabi cyangwa bagwingira”.
Uretse ibi , Perezida Kagame yibukije aba baturage ko ari ngombwa ko bafata iya mbere ubwabo mu kurinda umutekano hanyuma abandi bawushinzwe bakaza buzuza ubufatanye bw’abaturage,
Ati:”Ndabibutsa ko dukwiye gufata iya mbere mu kubungabunga umutekano kandi nimwe abaturage mukwiriye gufata iya mbere mu kuwubungabunga hanyuma abandi bakaza buzuza ibyo mwakoze”.
Perezida Kagame yanakiriye ibibazo by’abaturage ndetse arabisubiza ibindi atanga umurongo byanyuzwamo bigakemuka.
Abaturage benshi bari baje kwihera ijisho no kumva impanuro z’umukuru w’igihugu
NTIRUSHWA Anaclet @teradignews.rw