Nyamagabe: Umugore yakubise ifuni umugabo we ahita apfa
Mu muurenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe, haravugwa umugore washikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa kwica umugabo we amukubise ifuni mu mutwe.
Uyu mugore biravugwako yakoze aya mahano kuya 19 Kamena 2018, afite imyaka 49 y’amavuko yivuganye umugabo we bari barabyaranye abana babiri.
Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu Murenge wa Mugano, Mukeshimana Jean Claude, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane ashingiye ku mutungo no gucana inyuma.
Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo no kuba umugabo yavugaga ko umugore we amuca inyuma. Ubwo nimugoroba batonganye bararwana umugore amukubita ifuni ahita amusiga mu rugo ajya kurara ahandi. Agarutse mu gitondo yasanze umugabo we ameze nabi ahita atabaza abaturanyi n’ubuyobozi tumujyana kwa muganga. Yashizemo umwuka tumaze kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Mugano.”
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma; biteganyijwe ko uzashyingurwa kuri uyu wa Kane.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwavuze ko kuri uyu wa Kane buteganya kugirana inama n’abaturage kugira ngo bongere kubibutsa kwirinda amakimbirane n’ibindi byose byateza ingaruka mbi.