AmakuruUburezi

Nyamagabe: Ubushomeri bw’abari kurangiza amashuri bwabaye ikibazo gikomeye ku bagihanyanyaza biga

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nkomane, ruravuga ko kuba rurangiza kwiga ntirubone imirimo ari kimwe mu bica intege barumuna babo bava mu ishuri bakigira mu gukora ibiraka. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka, bakiga batekereza kwihangira imirimo.

Umurenge wa Nkomane ni umwe mu Mirenge 14 igize akarere ka Nyamagabe, ndetse uherereye kure y’aho kubatse kuko hari intera y’ibirometero 58.

Uyu murenge kandi uhana imbibi n’uwa Mutuntu wo mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri uyu mwaka w’amashuri ushyizweho akadomo, mur’uyu murenge ni hamwe mu hagaragaye abana bataye ishuri bakajya gusoroma icyayi ahitwa mu Gisovu mukarere ka Karongi, abandi bakazerera mu masoko mu no mu mihanda bashakisha ibiraka.

Urubyiruko n’ababyeyi bavuga ko ikibitera ari uko hari abarangiza kwiga bakabura imirimo, ibyo bigaca intege barumuna babo bagahitamo kurivamo.

Mu kiganiro Isango Star yagiranye nabo, umwe yagize ati: “urangijwe kwiga yicaye akabura akazi n’undi akamureberaho akavuga ati ko ‘nuriya yarangije akicara ari guta n’igihe cye , njyewe ubundi ndiga ngo nzagere kuki? Agahitamo rero kwishakira imibereho, ugasanga amshuli bayataye uko nguko. Ugasanga bandi babye za mayibobo gutyo!”

Undi musore muri mu kigero cy’urubyiruko, yunze murye ati: “ hari n’uvuga ati ‘mukuur wanjye nta kazi yabonye noneho nabyo bikamuca intege kubera ko abona yandavuye, ameze nk’umuturage usanzwe kandi afite diploma ariko nta kazi yigeze abona. Bakareka kwiga!”

“ nkanjye narize nashakaga no kwihangira umurimo pe! hari ahantu nakoze kugira ngo mpakure igishoro, nta nubwo rwiyemezamirimo yampembye, uwari wapatanye kubakira abatishoboye muri uyu murenge wa Nkomane. Reba guhera 2019, nibwo narangije noneho 2020 njya gukora aho hantu, nanubu ntibarampemba! Mfite barumuna banjye nka 5, unkurikira yagarukiye muwa kabiri [S2], aravuga ngo ‘apuu! Ubundi ko nduzi mukuru wanjye yicaye nta kazi afite, reka mbivemo!’ ahita yigira gusoroma icyayi, yarariretse pe!”

UWAMARIYA Agnes; ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, avuga ko igitera abana kuva mu ishuri ari uko hari abiga ari bakuru.

Ati: “niba nibuka neza imibare ni abana batagera muri 200 bigaragara ko uyu mwaka dushoje batagiye mu ishuli, bari mu 160 na! Icyo twasesenguye dusanga kirimo kinini, dusanga uko umwana aba ari mu myaka mitoya, afite imyaka myinshi habaho ko adashaka kwiga. Hari nk’abana tuba dufite bafite nk’imyaka 15, 18 ugasanga acyiga mu wa mbere kubera ko habayeho ubukangurambaga bwo gusubiza abana ku ishuli.”

“ usanga rero abana bameze gutyo, akenshi bagera ho ubona ko badashaka kwiga. Twifuza ko nta mwana n’umwe watakaza ishuli.”

Anavuga ko imyumvire y’ abavuga ko bacibwa intege n’abarangiza kwiga bakabura imirimo, ikwiye guhinduka.

Ati: “umuntu watekereza gutyo ngo ntabwo aziga kubera ko undi yize akabura akazi, yaba atekereje nabi. Ntabwo twiga gusa ngo tugende tubone akazi kakandi leta iribuze kuduha muri bwa buryo nyine umuntu akora ikizamini agatsinda. Kwiga birwanya ubujiji ariko nayo mahirwe yo guhura n’uwo muntu waguha akazi ni ukuba ujijutse ufite n’icyo ushoboye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkomane bugaragaza ko kugeza ubu hari abana bagera kuri 45 bigize ibihazi bakanga ishuri kandi ababyeyi babo babishaka. Icyakora ibiganiro nabo birakomeje, mu rwego rwo kureba uko barisubizwamo, byananirana bakajyanwa mu bigo by’igororamuco.

Source: Isangostar

Twitter
WhatsApp
FbMessenger