Nyamagabe: Meya yasuye rya shuri animateri yafatanywe umunyeshuri mu cyumba nijoro
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yasuye abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’ibigo bya amashuri bya ES Kaduha na GS St Jean Bosco Kaduha kuwa 15 Ukwakira 2019 agamije kuganira n’abanyeshuri n’abarezi bo muri ibyo bigo no gukangurira abarezi kwirinda guhohotera abana bashinzwe kurera ahubwo bakabaha uburere bwiza.
Ibi bije nyuma yaho umu animateur wo mu kigo cya GS St Jean Baptiste Kaduha afatanywe n’umwana w’umukobwa muri chambre mu masaha ya saa sita z’ijoro ariko bakaba barafashwe batararyamana .
Uwo murezi yafashwe n’inzego z’umutekano (police, RDF na DASSO) hamwe na RIB ubu akaba acumbikiwe na RIB kuri ya police ya Kaduha.
Uyu muyobozi w’aka karere avuga ko ibyabaye muri icyo kigo ari amahano, akangurira abana kugira uruhare mu gutanga amakuru igihe babona umubano udasanzwe hagati ya mwarimu n’uwo ashinzwe kurera.
“Ibyabaye hano mu kigo cya GS St Jean Bosco Kaduha ni amahano, guca ayo amahano ni ukongera gutanga impanuro mu mashuri ubu bukangurambaga bugamije kwerekana ko nta muntu ukwiye kubishyigikira yaba umunyeshuri byabayeho cg n’undi wese byabayeho ntabivuge turamusaba kugira ubutwari bwo kubivuga kugirango tubone uko tubyamagane.”
Abayobozi n’abarimu bigisha muri ibyo bigo bibukijwe kuzirikana inshingano zabo nk’abarerera igihugu, basabwa kujya batungira agatoki inzego zibishinzwe kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana
“ikindi ni ku barezi, ubayobozi bw’ishuri n’abarimu bakabona ko ibikorwa nk’ibyo ari ubugizi bwa nabi kd bikwiye kwamaganwa umuntu wese ukunda u rwanda, urera u rwanda rwejo agomba kubyamagana.”
“Natwe ku rwego rw’akarere niyo mpamvu turi gutanga ubu butumwa kd tukabutanga mu ruhame rwa bose ku buryo nta wagira urujijo urwo ari rwose kd abakora biriya aho bari hose bazamenyekana kd bahanwe.”
Umuyobozi w’akarere yabwiye abo barimu n’abayobozi b’ikigo ko abanyeshuri bashinzwe kurera aribo bukungu bukomeye bw’igihugu bakaba ari nabo bayobozi b’ejo hazaza bityo bakaba bagomba kubarera neza bakabigisha indangagaciro nkuko babisabwa byaba ngomba bakanongeraho akarusho.
Yabibukije ko umurezi nyawe aba agomba kurangwa n’imyitwarire ikwiye mubo ayobora kd yanaboneyeho kubaha impanuro za perezida wa repubulika ko ibintu bwo guhohotera abakobwa n’abagore Atari ibintu bw’I Rwanda nta ndangagaciro zibirimo bityo buri wese aba agomba kubigendera kure.