AmakuruPolitikiUbukungu

Nyamagabe: Dore bimwe mu bintu byatumye uwari impunzi ahinduka miliyoneri

Iyo bavuze kwibohora baba bashaka kuvuga kwikiza ikintu icyo ari cyo cyose kikubangamiye cyakubereye inzitizi yo gutera imbere. Iri jambo kwibohora si ijambo rya vuba kuko ryamyeho kuva na kera ariko ryamamaye cyane mu Rwanda kuva ubwo Umuryango wa FPR Inkotanyi ubohoreye u Rwanda maze ugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse utangira gushyiraho gahunda zo guteza imbere Abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego Guverinoma yashyizeho umunsi wo kwibohora uba ku ya 4 Nyakanga buri mwaka kugira ngo Abanyarwanda bishimire aho bageze bahindura ubuzima. Mu gihe habura iminsi 4 ngo uwo munsi ugere umunyamakuru yegereye umunyekongo wumvise gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwishakamo ubushobozi ukigobotora ubukene ugatera imbere.

Feza Diane ni  umunyekongo wahungiye mu Rwanda 2012 ahunze umutekano mucye wari iwabo i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru maze agacumbikirwa mu nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Kimwe n’izindi mpunzi zose nyuma y’uko inkunga bagenerwa zo ubatunga mu nkambi zigabanyijwe nawe yahuye n’ubuzima bubi ariko nyuma yigira inama yo kwishyira hamwe n’abandi mu Kibina bakazajya bagurizanya. Aho ni naho yakuye Amafaranga yo gutangiza ubucuruzi.

Avuga ko kugira ngo ubucuruzi bwe bwaguke byatewe n’uko mu Nkambi ya Kigeme haje Ikigo k’Imari kitwa Inkomoko cyari gifite intego yo gufasha abafite ubucuruzi buciriritse maze bakabanza bakabahugura ku bushabitsi maze nyuma bakabaha inguzanyo.

Akomeza avuga ko  bwa mbere yahawe inguzanyo ya miliyoni ebyiri idasaba ingwate maze ikamufasha kongera igishoro akagura ubucuruzi bwe. None ubu afite iduka ry’ibiribwa n’ibikoresho riri hafi y’inkambi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Feza yavuye mu nkambi akaba aba mu nzu ye yaguze hanze yayo aho akora ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi akaba avuga ko ubu amaze kwiteza imbere bigaragara ku buryo umutungo we ugeze mu mafaranga y’U Rwanda  arenga Miliyoni 50.

Arashima ubuyobozi bw’ u Rwanda ndetse akaba ananashimira ko hari n’abenegihugu nawe afasha kubona ibibatunga biciye mu mirimo bamukorera itandukanye irimo kumutwaza imizigo, kumuragirira amatungo, kumutwarira ibishingwe no kumuhingira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger