Amakuru

Nyagatare:Abanyerondo bahuye n’isangane umwe bamuca umutwe

Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’udufuni bari bambaye imyenda ibahishe amasura, bibasiye abaturage bari ku irondo mu Murenge wa Karama, umwe ahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka.

Ibi byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku Cyumweru taliki 06 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Karama. Indi mirenge yo muri aka karere ivugwamo ibikorwa nk’ibi ni Umurenge wa Gatunda n’uwa Rukomo.

Umwe mu baturage bari aho mu Murenge wa Karama, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Ijoro ryakeye haje abantu bitwaje imipanga, muziko irondo ryo rikora bisanzwe, ubwo baje abanyerondo bati muri bande? Umwe arabatorosha urumva ni we wabigendeyemo baramutemagura bamuca umutwe n’igihimba, abandi bagerageza gutabara bakajya batema umwe umwe.”

Polisi y’u Rwanda isubiza umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari wayibajije niba ubu bugizi bwa nabi babuzi, ku rukuta rwa X yagize iti: “Muraho, aya makuru twayamenye, ababikoze barimo gushakishwa. Murakoze!”

Bivugwa ko mu bantu 12 bibasiwe, umwe ari we wishwe akaswe umutwe n’igihimba ndetse akaba yaranashyinguwe, abandi bakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro bikuru bya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger