Nyagatare: Komite Nyobozi y’Akarere nayo yeguye yose
Nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare , uyu munsi komite nyobozi y’akarere ka Nyagatare nayo yeguye yose ku mpamvu zabo bwite.
Utakunda Rukeba Chantal umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare yavuze ko aba bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite. Guverineri yemeje ko nawe yabonye amabaruwa y’abo bayobozi bose basezeye. Avuga ko ibaruwa isaba ubwegure bw’aba bayobozi bayakiriye mu masaaha ya mbere ya saa sita, basaba guhagarika imirimo ku mpamvu zabo bwite ariko ko nka Njyanama batarazisuzuma ngo bamenye izo mpamvu bwite, igisigaye ari uko hagiye gutumizwa inama njyanama igasuzuma ubwegure bwabo hakanemezwa uzaba ayobora akarere by’agateganyo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George ; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kayitare Didace na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguriye rimwe nk’uko Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufuruke Fred yabitangaje.
Muri uku kwezi inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’uturere nibwo yafashe indi ntera dore muri uku kwezi gsa abayobozi b’akarereka Rusizi (Mayor), Nyabihu, Gicumbi na Bugesera beguye ku mirimo yabo.