Nyagatare: Imodoka yagonze abantu bane barimo umwana w’imyaka 15 barapfa
Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu ivatir’taxi voiture’ yagongeye umuntu umwe ahitwa Ryabega mu murenge wa Nyagatare iramwica ikomeza igana mu murenge wa Rwimiyaga naho ihagongera abandi batatu barapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yatangaje ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yageze ahitwa Ryabega mu Murenge wa Nyagatare, abanza kugonga umuntu umwe arapfa, ubwo yageragezaga guhunga ageze mu Murenge wa Rwimiyaga nabwo agonga abandi batatu nabo bitaba Imana.
Umushoferi wayo yakomeretse ndetse n’undi mugenzi nawe arakomereka, ubu bakaba bajyanywe mu bitaro bikuru bya Nyagatare, imibiri y’abitabye Imana nayo yajyanwa muri ibyo bitaro mu gihe hakomeje iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yasabye abashoferi bagenda muri Nyagatare kujya bagabanya umuvuduko, ntibashukwe n’imirambi y’aho hamwe n’imihanda ikoze neza ngo barukanke cyane. Ngo mu bishwe n’iriya mpanuka harimo umwana w’imyaka 15, abandi bo ni abantu bakuru.