AmakuruPolitiki

Nyagatare: Haravugwa ubujuru bwa Telefone buherekejwe no gufata ku ngufu

Mu karere ka Nyagatare , mu murdugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba telefone bagasiga bafashe n’abagore ku ngufu.

Kuwa 07 Gashyantare 2020, ni bwo urugo rw’umukecuru Mukankombe Jannet rwatewe.

Saa tanu n’igice z’ijoro ni bwo ngo umukobwa we wari uryamye mu cyumba cy’uruganiriro yikanze umuntu upfukamye mu mirambizo ye.

Uwo mukobwa avuga ko yacanye telefone uwo muntu yihutira kuyimwambura, avugije induru amwereka inkota amubwira ko amugirira nabi nadaceceka, ariko birangira akijijwe na murumuna we wavugije induru uwo mujura agahungana telefone akiruka.

Ati “Yari afite icyuma na Ndembo, yambaye butini (inkweto z’abashinzwe umutekano). Nari ndyamye aha numva ari munsi yanjye ncanye telefone arayinyambura, yari afite n’izindi nyinshi, anyereka icyuma arambwira ngo mpumure kandi ninkomeza kuvuza induru aranyica, murumuna wanjye yavugije induru ahita yiruka arasohoka”.

Bucyeye bwaho uwo mujura ngo yateye urugo rw’undi mukecuru amutwara telefone ndetse anamufata ku ngufu.

Kuwa mbere w’iki cyumweru uwo mujura kandi yongeye gutera urundi rugo mugihe umugabo nyira rwo yari atarataha, ariko umugore we ngo akizwa no guhuruza umuturanyi.

Twagirayezu Cassien, avuga ko aba bajura babahangayikishije kuko badashobora gutwara imyaka ahubwo bakenera amafaranga, telefone ndetse no gusambanya abagore badatoranyije.

Agira ati “Ibyateye mu mudugudu wacu birakomeye kandi birahangayikishije. Abantu baratera mu nzu, bagasanga umudamu n’umugabo we, bakaka telefone umugore bakamusambanya n’umukecuru ntibamutinya”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse bakajya kureba imiterere yacyo ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Avuga ko abantu babiri abaturage bashyize mu majwi bahise bafatwa bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nyagatare, ariko nanone abahohotewe bakaba batagaragara ngo batange ikirego.

Ati “Ku makuru baduhaye hari abantu babiri bamaze gufatwa bari kuri polisi, ariko abahohotewe ntibagaragara ngo batange ikirego kugira ngo abashinzwe iperereza bakore akazi kabo. Gusa iperereza riracyakomeje”.

Ingabire Jenny avuga ko bashishikarije abaturage gushyiraho irondo ryunganira iry’umwuga risanzwe ricunga umutekano muri uyu mudugudu.

Muri uyu Mudugudu wa Cyonyo ngo abantu batanu ni bo bamaze kumenyakana batewe mu nzu bamwe bakibwa telefone, ariko umwe akaba ariwe uzwi wafashwe ku ngufu.

Uretse Umudugudu wa Cyonyo, ubu bujura bwa telefone bwiyongeraho gufata ku ngufu abagore ngo buri no mu Mudugudu wa Cyabahanga ndetse n’uwa Mirama ya mbere agace kegereye Cyonyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger