Amakuru

Nyagatare: Bagiye bitwaje udufuka bahawe two gufatiramo ibiribwa badutahana uko batujyanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, bazindukiye ku biro by’Umurenge bitwaje udufuka turimo udufite amabara y’ibendera ry’u Rwanda baje gufata ibiryo ariko badutahana uko batuzanye.

Aba baturage batangaje ko bari baraye bizejwe ko bazindukira ku Biro by’Umurenge gufata ibiribwa biri gutangwa muri ibi bihe bya COVID-19, baza bitwaje udufuka bari bahawe n’ubuyobozi turimo udufite amabara y’ibendera ry’u Rwanda.
Gusa ngo batunguwe no kuba bageze ku biro by’Umurenge bakabwirwa ko nta biribwa bihari bigatuma bataha amaramasa n’ibikapu bakabicyura uko babizanye.

Aba baturage babwiwe ko ibiribwa biri gutangirwa mu Midugudu ni ko guhindukira basubira mu Midugudu batuyemo kugira ngo babihabwe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwasubije ubutumwa bwa Flash FM bwavugaga ko bariya baturage babeshywe ibiribwa, ni bwo bwasobanuye uko byagenze.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuri Twitter, bugira buti “Aba baturage bageze ku Murenge wa Nyagatare babwirwa ko ibiribwa biri gutangirwa mu Midugudu batuyemo, mu rwego rwo kwirinda imirongo y’abantu ku Murenge ishobora no gukwirakwiza icyorezo.”

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugeza ibiribwa ku babikeneye basanzwe barya ari uko bakoze imirimo y’umubyizi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko ibiribwa bihari bihagije kabone nubwo hazatangwa iby’ibanze bifasha abantu kubaho aho gutanga ibyo umuntu yakwifuza nk’inyama cyangwa ibinyobwa bigurwa n’abashaka kwinezeza nk’inzoga.

Hon Gatabazi kandi yavuze ko abana bo muri iriya miryango iri guhabwa ibiryo, bazahabwa amata ndetse n’ifu y’igikoma kimwe n’ababyeyi batwite bakazahabwa ibindi bitunga umubiri bibafasha gukomeza kumererwa neza.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger