AmakuruPolitiki

Nyagatare: Amakuru mashya ku mugabo w’imyaka 32 ukurikiranyweho gusambajya abana b’abahungu 10 n’umukobwa 1 mu kwezi 1

Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyagatare,,umurenge wa Nyagatare ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gusambanya abana 11 barimo 10 b’abahungu n’umukobwa umwe mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Amakuru atugeraho arahamya ko bikekwa ko yabanzaga kubaha impano zitandukanye no kubereka film z’urukozasoni.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko yatawe muri yombi tariki 20 Ugushyingo 2022, afatiwe mu Mudugudu wa Barija B mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko akekwaho gusambanya abana 11 barimo abahungu 10 n’uw’umukobwa umwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu na 14.

Aba bana akekwaho gusambanya mu bihe bitandukanye bose muri uku kwezi k’Ugushyingo, Ubugenzacyaha buvuga ko yabashukishaga ubuhendabana, akabagurira utuntu two kurya no kunywa, ubundi akabereka film z’urukozasoni.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko bagomba gukurikirana abana babo ndetse bakabaganiriza kugira ngo niba hari n’ikintu kidasanzwe cyababayeho bakakimenya hakiri kare.

Yagize ati “Hari ibyo agomba kubabwira birinda ndetse niba hari n’icyamukorewe akaba yakimenya hakiri kare bito n’uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa.”

Mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba irimo n’aka ka Nyagatare, haherutse gufatwa umusore w’imyaka 33 na we ukekwaho gusambanya abana b’abahungu icyenda (9) watawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2022.

Uyu musore wo mu Murenge wa Kamabuye kandi yari yarafunguwe muri 2020 nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 yari yarakatiwe na bwo ahamijwe gusambanya umwana w’umukobwa.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 69/2019 RYO KU WA 08/11/2019 RIHINDURA ITEGEKO Nº 68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 4: Gusambanya umwana

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) asambanyije umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger