AmakuruAmakuru ashushye

Nyagatare: Abakristo 40 baguweho n’urusengero, 2 bahita bitaba Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, urusengero rwa Good Foundation ruherereye mu karere ka Nyagatare rwagwiriye abakristo 40 bari barurimo, babiri muri bo bahita bapfa mu gihe abandi umunani bahise bakomereka.

Isenyuka ry’uru rusengero ryatewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye muri aka karere kuri uyu wa gatatu.

Abahitanywe n’iyo mpanuka ni Rusirasi Augustine w’imyaka 70 na Murungi Olive w’imyaka 33, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Nyagatare.

Uzabakiriho Francois wari muri uru rusengero yavuze ko imvura nyinshi ivanzemo umuyaga yaje igaterura igisenge cy’urusengero inkuta zigahita zibagwa hejuru.

Iyi mvura yaguye i Nyagatare kandi yasize bamwe mu baturage iheruheru, nyuma yo kugurukana bimwe mu bisenge by’amazu yabo.

Umunyamabanga w’Umurenge wa Nyagatare irisanganya ryabereyemo yafashe mu mugongo abasizwe iheruheru na ryo, anabizeza ko ubuyobozi bw’Umurenge bwiteguye kubaha ubufasha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger