Nyabugogo: Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yasimbutse kuri etage ya 5 ahita apfa
Nyabugogo ku isoko ry’inkundamahoro umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 35 utaramenyekana imyirondoro avuye muri etaje ya 5 agwa hasi ahita apfa. Biravugwa ko Yaba yiyahuye.
Mu gihe cy’Umwaka umwe abantu 4 bapfuye biyahuye mu nyubako z’Inkunda Mahoro Muri aka kanya hiyahuriye undi Wumusore.
Ntabwo biramenyekana impamvu uyu muntu yiyahuriye kuri iyi etaje gusa iyi nkuru turacyayikurikirana…
Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro ziri Nyabugogo hatoraguwe umurambo bigaragara ko wahanutse muri etage hejuru.
Amakuru avuga ko mu gitondo cy’uwo munsi uyu mugabo yaje atwaye imodoka,ayivamo azamuka muri ’etage’ hejuru maze yijugunya hasi.
Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko nyuma byavumbuwe ko ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye.