Nyabihu : Umwana na Nyina basanzwe mu nzu bishwe
Umuyobozi w’Akagari ka Rurembo gaherereye mu Murenge wa Rugera ho mu Karere ka Nyabihu, Deogratias Seruvugo aremeza amakuru y’uko umubyeyi n’umwana we batuye mu Mudugudu wa Bihe bishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rugera Bizimana Placide yatangaje ko abishwe ari Floride Mukeshimana wavutse mu 1984 n’umwana we w’umuhungu, Honore Habumuremyi wavutse mu 2013 yabyaranye n’uwitwa Olivier Kagabo utuye mu kandi kagari.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari ubanye neza n’abaturanyi uretse umuntu umwe bari bafitanye urubanza rushingiye ku masambu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo nibwo umuturanyi wabo yagiye muri uru rugo ajyanywe no gutira isuka asunitse urugi ahita abona umurambo w’ uyu mugore nyuma za kubona n’uwumwana we kuburiri bose babateraguye ibyuma.
Kugeza ubu hakomeje gukorwa iperereza ndetse babiri mu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uyu muryango batawe muri yombi kugira bakorwehoiperereza ryimbitse nk’uko Meya wa Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yabitangaje.
Meya yakomeje avuga ko abo bafashwe bakekwa ubu bugizi bwa nabi harimo mubyara wa nyakwigendera.
Imirambo y’abishwe bajyanwe mu bitaro bya Rugera kugira ngo bakorerwe isuzumwa mberre y’uko bashyingurwa.