Nyabihu: Umugabo yaraye akubiswe kugeza ashizemo umwuka
Mu murenge wa Mukamira wo mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba, umugabo witwa Nsengimana Moise w’imyaka 28 yaraye akubiswe n’abantu bataramenyekana kugeza ashizemo umwuka biravugwa ko bamushinja kwiba radiyo.
Aya makuru yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo bitangajwe n’abaturage bamubonye batambutse ahantu bamushyize , ni bwo ubuyobozi bwahise butangira gukurikirana ngo bumenye ibyabaye n’abakoze iki gikorwa cyo kwihanira kugeza bishe umuntu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Fred Munyansengo, aganira na Radio Rwanda yavuze ko kugeza ubu hari abamaze gutabwa muri yombi bari gukorwaho iperereza.
Ati: ” Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu bavuga ko bamubonye akubitwa muri iryo joro mu musaha ya saa munani z’ijoro ntibatange amakuru, gusa ubu abo bari kubazwa ibibazo kuri Polisi mu gihe hagishakishwa abakoze aya makosa.”
Uyu murenge bivugwa ko wari wibasiwe n’ibibazo by’ubujura ngo ariko bidakanganye cyane , Nyuma yaya makuru ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na Polisi bwakoze inama n’abaturage ba Mukamira babasaba kujya batanga amakuru ku gihe no gutabarana ndetse bababwira ko kwihanira bitemewe .