Nyabihu: Hadutse abari gutemesha abandi imipanga
Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara uherereye mu murege wa Shyira mu kagari ka Kanyamitana baravuga ko bahangayikishijwe n’abarigutemesha abantu imipanga bakabica, abandi bakabagira indembe. Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba buvuga ko burigukorana n’inzego bireba kugira ngo abakorewe icyaha bashakirwe ubutabera.
Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara uherereye mu kagali ka Kanyamitana, mu murenge wa Shyira wo mu karere ka Nyabihu, kimwe n’ahandi bahana imbibe baravuga ko bahangayikishjwe n’urugomo kuko hari n’abatemeshwa imihoro n’ibindi byuma nuko bagapfa.
Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga muri aka gace, umuturage umwe yagize ati: “ibyo tumaze kubimenyera kuko nta munsi utakumva inaha ngo umuntu yapfuye. N’ejo bundi umuntu …yagiye kwa mudugudu nuko yanga gukingura, bukeye umurambo twawusanze mu mazi.”
Urugero rwa hafi ni urwo mu rugo kwa SIJYAMUYABO Frederick umunyamakuru w’Isango Star yasanze bakiri mu gahinda kuko umwana waho yicishijwe umuhoro n’ibindi byuma. Ubu na nyina wa Nyakwigendera ni indembe kubera imihoro yo mu mutwe batemwe n’ababasanze mu rugo.
Mu bubabare bwinshi, uyu mubyeyi yagize ati: “narengutse hirya nuko mbona aho umwana wanjye bamugaritse. Umwana wanjye ari hejuru, igisambo kiri hasi. Cyabirinduye akaboko nuko kimutera inkota mu rubavu. Ubwo mbona mu kandi kaboko gifite umuhoro uri kurabagirana, nahise nsimbuka, mwaka wa muhoro ariko biranga, mukandagira ku mutwe nuko muruma akaboko maze umuhoro arawurekuza.”
Mu gahinda kenshi, umusore ukiri muto yagize ati: “nkuko nanjye ejo banyica. Wagira ngo uyu muryango hari umuntu uwuri inyuma! Mwamfasha …Leta yamfasha nuko uwo muntu bafashe, niyo bamukubita umuriro nuko akavuga abantu bamutumye n’abo bari barikumwe.”
Abaturage basaba ko muri aka gace hakongerwa umutekano wihariye kuko inzego z’ibanze n’amarondo byaho bisa n’ibitagishoboye guhangana n’ababagizi ba nabi. Banasaba ko bashakirwa ubutabera.
Umwe ati: “ njye numva nabo bajya babashyira ku giti bagapfa! Nabo babice nk’uko batwiciye umwana! Ntabwo bikibaho ariko twebwe turabisaba!”
Undi ati: “hari abapolisi n’abasilikari kandi nabo bashinzwe umutekano w’iki gihugu. Niba umuturage ataryamye ari ku isonga, sinibaza impamvu uwo musirikari we yasinzira…!”
Isango Star dukesha iyi nkuru yashatse kumenya icyo inzego z’umutekano zivuga kuri iki kibazo, nuko yifashishije ubutumwa bugufi, SP KAREKEZI TWIZERE Bonavanture, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bari kubashakira ubutabera kandi ko umutekano wabo ari ingenzi cyane.
Yagize ati: “icyo nakubwira ni uko iki kibazo twakimenye. Byabaye ku italiki ya 15/08/2024, ahagana saa saba z’ijoro, ubwo umujura witwa Ndatimana Daniel; umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi yari yagiye kwiba mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kazirankara,Akagali ka Kanyamitana. Yafashwe amaze gukomeretsa Nyir’inzu n’umuhungu we. Inzego z’umutekano zihutiye kugera aho byabereye ndetse banakura Nyir’inzu n’umuhungu we bari bakomerekeye muri icyo kibazo maze bajyanwa kwa muganga, nyuma y’iminsi mike uwo muhungu aza kwitaba Imana.”
“umutekano w’abaturage ni ingenzi cyane, turimo gufatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo ubutabera buhabwe abakorewe icyaha.”
Abatuye mur’aka gace bahamya ko ikibazp cy’umutekano muke cyafashe indi ntera ngo kubbuyo n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze nko mu Kagali n’Umududugudu bagaraza ko imbaraga zabo zidahagije mu guhangana n’aba bantu.
Nimugihe umukuru w’Umudugudu agaragaza ko byanamusigiye ihungabana.