Nuhanisha ibi bihano uwo mwashakanye mu gihe yaguciye inyuma uzaba umuteye kwicuza bikomeye
Guhana umuntu waguciye inyuma ntibisaba kurwana nawe, kumukubita cyangwa kumwereka umujinya w’umuranduranzuzi hafi yo kumumena ijisho.
Muri rusange, iyo uwo mwashakanye aguciye inyuma amakosa menshi ashyirwa ku muntu yagucanye inyuma na we nkaho ariwe nyirabayazana. Ugasanga rero niwe urakariwe cyane nk’aho ari we waje gusenya urugo rw’abandi n’ibindi.. Dore ubundi buryo wakitwara kuri uwo muntu:
Wimufata nk’aho ari umuntu w’igitangaza watwaye umutima uwo mwashakanye:
ahubwo uwo muntu yari ari mu mwanya wo gufasha uwo mwashakanye amahitamo ye yo kuguca inyuma byashoboraga no kuba undi. Ushobora no gusanga nta kintu gihambaye akurusha (ubwiza, amafaranga,…) Rero witinda ku muntu bafatanije kuguca inyuma ahubwo tinda ku gusuma ibibazo byaba biri mu rushako. Ibi ntibikuraho inshingano z’uwaciye inyuma mugenzi we , nubwo haba hari ibibazo guhitamo kubicyemura mu buryo busenya ni amakosa akomeye.
Wiha agaciro karenze umubano bafitanye: umubano bafitanye ushingiye ku kinyoma no guhemuka.
Batangira berekana impande zabo nziza ariko uko batindana babona ko batari shyashya. Niyo babana, ni hahandi birangira ibyo yangaga gucyemura hamwe bije ahandi. Rero kuguca inyuma si uko uri mubi wo gutabwa ahubwo ni uko uwo mwashakanye yafashe icyemezo cyo kureka inshingano z’abashakanye.
Wikwigira nyirabayazana:
irinde kuba mu isoni cyangwa mu kumva utarashoboye kubaka kubera ibyo uwo mwashakanye akora. Ibi byakujyana mu gahinda kenshi. Ahubwo shaka uko wakira igikomere byaguteye urebe uko wabirenga nkuko warenze ibindi bintu bikomeye mu buzima bwawe hanyuma ubeho neza.
Umaze kugira iyi myumvire bizagufasha kumenya icyemezo ufata kijyanye n’urugo rwawe ndetse n’ubuzima bwawe.