N’ubwo hari abatekereza ko akuze cyane, Sebu yatangaje igihe abona yazashakira umugore
Umukinnyi wa filime nyarwanda Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko, Sekaganda , Ngiga n’andi yakuye muri uyu mwuga , ku myaka mirongo ine afite ategereje ko Imana imutunga inkoni akabona gushaka umugore.
Niyitegeka Gratien hari benshi babona ko akuze bakibaza imoamvu adashaka umugore kandi babona imyaka ikomeje kumubana myinshi yababwiye ko abumva ariko hari ibi ndi bikorwa aba arimo Imana nimutunga inkoni azabona gukora ibyo batekereza akabereka umugeni.
Uyu musore wamamaye cyane muri Cinema nyarwanda burya ngo niyo imutwara igihe kinini mu bikorwa bye byaburi munsi cyane ko ari nayo umusangamo cyane kurusha ahandi.
Sebu aganira n’Umuseke yabajijwe ku byibazwa n’abamukurikira kenshi cyangwa abakunzi be maze asubiza muri aya magambo agira ati “ Bagomba kubyibaza, ariko byose bitangwa n’Imana ni bategereze, aho ukuboko kwayo kuzantungira inkoni nzabatumira”.
Ngo nawe hari benshi babimusaba bakanamushyiraho igitutu ariko ubu ngo nta n’umukunzi afite. Ati “Rwose ubu nta n’ umukunzi ariko sosiyete bagomba guhinduka bakumva ko gushaka umugore ari umuhamagaro.” yongeye ho ko kurongora ukiri muto we anabona atari n’ibintu byiza kuko hari ubwo bivamo kubyara benshi udashobora kurera.
Niyitegeka Gratien kuri ubu umenyerewe nka Sebu muri filime nyarwanda y’uruhererekane “Seburikoko” igisohoka ,Uyu musore w’imyaka 40 ntarashaka ariko ntaranabyara mbere yo gushaka, bimwe by’abasore bakubagana mbere.
Gratien /Sebu mbere yo kwiharira ubuhanzi na Cinema burya yabaye umwarimu wa Biology, Geography na chemistry kubigo bitanduka nka Fawe Girls’ School ya Gisozi, Collège St Ignace Mugina (Kamonyi) ndetse na Gs Kimironko I (Gasabo), umwuga w’ubwarimu yahisemo kuwuhagarika muri Werurwe 2015.
Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime yize amashuri rusange (tronc commun) ku kigo cya ESI-Rutongo, ayisumbuye ayigira muri Collège ya Rilima mu Bugesera mu ishami ry’Ubutabire, Kaminuza yayirangirije muri KIE mu ishami rya Bio-Geo with Education.