AmakuruImikino

N’ubwo Amavubi adakunda gutsinda, yatangiye umwiherero wa CAN 2025 (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo abakinnyi bakina imbere mu Gihugu bitabiriye umwiherero w’Amavubi nyuma yo gukina Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona mu makipe ya bo. Uyu mwiherero utegura imikino ya Libya na Nigeria uri kubera kuri Gorilla Hotel i Nyarutarama.

Ku gicamunsi, ni bwo aba basore b’umutoza, Torsten Frank Spittler, batangiye imyitozo ku kibuga cya Stade Amahoro, kuko n’imikino u Rwanda rwakiriye izajya ibera kuri iyi Stade iherutse kuvugururwa ikajyanishwa n’igihe.

Abakinnyi 26 ni bo bakina imbere bahamagawe, ari na bo batangiye umwiherero, kongeraho Gitego Arthur wa AFC Léopards yo muri Kenya, mu gihe bagenzi ba bo icyenda bakina hanze y’u Rwanda, bazabisungaho mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko tariki 31 Kanama ari bwo Ikipe y’Igihugu izafata urugendo rwerekeza i Tripoli muri Libya, aho tariki ya 4 Nzeri Amavubi azaba akinira na Libya kuri Tripoli Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu gihe umukino wa Nigeria uzakinwa tariki ya 10 Nzeri kuri Stade Amahoro Saa Cyenda z’amanywa.

Abanyarwanda banyotewe gukina Igikombe cya Afurika kuko hashize imyaka 20 bakitabiriye, ari na yo nshuro rukumbi u Rwanda rwagikinnye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger