AmakuruImyidagaduro

N’ubwo afite ubumuga bwo kutabona umunyempano “Whitestone” afite indirimbo 80 kandi azandikira mu mutwe

Umunyempano mu kuririmba SIBOMANA Jean d’Amour wo mu karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama abenshi bazi nka Whitestone, akaba ari naryo zina akoresha mu buhanzi bwe, yatangaje ibanga akoresha mu kwandika indirimno n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona.

Whitestone yabwiye Teradignews yamusuye ko kugeza ubu amaze guhimba indirimbo zirenga 80 kandi zose arazikora, akanazibika mu mutwe we yakunze kwita ko ari mudasobwa(Computer) yahawe n’Imana.

Uyu musore ugaragaza ko afite ibihangano ariko akaba nta bushobozi afite bwo kubishyira ahagaragara yavuze ko yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto ndetse akiri n’umunyeshuri muri G.S Gatagara mu majyepfo ubu ni mu karere ka Ruhango.

Yagaragaje impano ye bwa mbere ari muri iki kigo kuko bagiraga ishuri rya muzika.

Yagize ati” Ubwo nari ndi umunyeshuri nakundaga kuririmba nkunda gucokoza ibyuma bya muzika ariko sinari nakamenye ko mfite inganzo, ahagana mu mwaka wa 2001 nibwo nabyiyumvisemo neza kuko bagenzi banjye batangiye kwiyumvamo ibihangano byanjye batangira no kuntumira mu bitaramo bitandukanye byaberaga mu kigo”.

“Ahagana mu mwaka wa 2009 na 2010 nasuwe na Radio mpuzamahanga y’Ijwi ry’Amerika ivuga mu Kinyarwanda,baza kunganiriza abantu babasha kumenya ibitekerezo byanjye, abenshi ntibari bazi ko nifitemo inganzo uwo munsi nibwo babashije kubimenya”.

Whitestone yagiye muri Studio bwa mbere ubwo yatemberaga mu mujyi wa Musanze,nyuma aza gusura Studio yari ikomeye icyo gihe yitwaga AMANI, aganiriza Producer Joshua ku mpano ye yumva azi kuririmba icyo gihe bamufashije kumukorera indirimbo yise”Biragoye” yanakunzwe na benshi icyo gihe nk’uko Whitestone nawe ubwe abihamya.

Whitestone avuga ko atagize amahirwe yo gukomeza kujya muri Studio ariko ntiyahagaritse gukomeza gukora indirimbo.

Ati” Inganzo ntisaza, ndacyakora indirimbo zitandukanye kandi zose uko zirenga 80 ngumya nzibika mu mutwe wanjye kuko ni mudasobwa Imana yampaye,kuva natangira gukora, nta ndirimbo n’imwe narinibagirwa”.

Yakomoje kandi ku bantu basigaye bamubona bakamuhamagara bavuga ko yazimye, avuga ko ari igihe kitaragera kandi ko impano igihari.

Ati”Hari abantu nsigaye nyuraho bakampamagara ngo Whitestone wazimye, ariko baransetsa cyane, ni gute nazimye kandi ngishoboye guhimba indirimbo?ndacyakora wenda mfite ikibazo cy’ubushobozi ariko ndi umuhanzi”.

Whitestone uvuga ko afire itara rikeneye uryatsa(Uricana), ni umuhanzi ufite ubuhanga mu kuvuga indimi zitandukanye nazo zimutera imbaraga zo kwandika indirimbo zinogeye amatwi.

Whitestone nibwo afire ubumuga bwo kutabona afire ubushobozi bwo kwandika indirimbo akayibika mu mutwe
Yavuze ko buri gihe ahora azirikana impano ye agakomeza gukora

Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger