Ntucikwe! Umubumbe wa Mars uraza kugaragara neza mu isanzure
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018, umubumbe wa Mars umwe mu mibumbe 9 igize isanzure uragaragara neza uri hafi y’isi.
Uyu mubumbe wa kane uvuye ku izuba uraba uri ku birometero miliyoni 57.6 uvuye ku isi, ikaza kuba incuro ya mbere wegereye isi kuva mu 2003 aho wari ku birometero miliyoni 55.7. Iyi ncuro yo mu 2003 ni yo ya hafi uyu mubumbe wari wegereye isi mu gihe cy’imyaka ibihumbi 60 yose, nk’uko biherutse gutangazwa na Dr Dr Debiprosad Duari ushinzwe ubushakashatsi n’uburezi mu kigo cy’ubushakashatsi cya MP Birla.
Mu gihugu cy’Ubuhinde, uyu mubumbe uraza kugaragara kuva izuba rirenze kugeza mu rukerera rw’ejo.
Ubwo ubwirakabiri bwabaga ku wa 27 z’uku kwezi, uyu mubumbe wa Mars wari witegeye neza izuba bityo wisanga hagati yaryo n’isi.
Aya makuru kandi yanahamijwe n’ikigo cya Amerika cyita ku bushakashatsi NASA cyavuze ko ibi bizongera kubaho mu wa 2035.