AmakuruImyidagaduroUmuziki

“Ntinya kuba nakumva ko umubyeyi wanjye tutakiri kumwe”. The Ben

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki wa hano mu Rwanda nka “The Ben” yahishuye ko ikintu cya mbere cyamutera ubwoba mu buzima bwe ari ukumva amakuru y’uko umubyeyi we atakibarizwa mu isi y’abazima.

Uyu musore uri mu bayoboye umuziki wa hano mu Rwanda Kuri ubu ari muri Uganda aho ari mu bikorwa bitandukanye bya muzika aho ari gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu.

Uyu musore wakoze indirimbo zagiye zikundwa nka Amahirwe ya nyuma, Urarenze, Ese ni byo, Nzakubona, Urabaruta, Ko nahindutse, I’m in love, Give it to me, Habibi n’izindi yavuze kuri byinshi byerekeye umuziki we ndetse n’ubuzima bwe ubwo yaganiraga na NTV.

Uyu musore wamaye muri Uganda kubera indirimbo Binkolera yakoranye na Sheebah, yavuze ko abahanzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yakuze akunda TID wo muri Tanzaniya, na Kidumu w’i Burundi.

The Ben yanabajijwe ikintu yaba atinya mu buzima bwe, maze asubiza ko ari ukubura umubyeyi we,  ati ‘ntinya kuba nakumva ko umubyeyi wanjye tutakiri kumwe.”

The Ben ari gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ngo harimo n’abakomeye ku rwego rwa Afurika nka Tiwa Savage. Yemeza ko izi ndirimbo zizatangira gusohoka mu kwezi kwa Gicurasi, abakunzi be bakazajya bazibona buri kwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger