AmakuruPolitiki

Ntimugakoreshe ibyuka biryana mu maso, mujye murasa aho biri ngomwa-Museveni abwira abashinzwe umutekano

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abayobozi bakuru b’inzego zishinzwe umutekano kubwira abo bakuriye kureka gukoresha ibyuka biryana mu maso, amasasu ndetse n’ibiboko mu gihe bahanganye n’abari mu myigaragambyo.

Ubu buryo busanzwe bukoreshwa Perezida Museveni yavuze ko butera urusaku cyane, rimwe na rimwe bukanagira ingaruka ku bantu badafite aho bahuriye n’ibyabaye.

Ni mu baruwa ikubiyemo amabwiriza ngenderwaho mu gukemura ibibazo nk’ibi Museveni yoherereje inzego zishinzwe umutekano ku wa 23 z’uku kwezi.

Muri iyi baruwa igenewe Abagaba bakuru b’ingabo, umuyobozi mukuru wa Polisi ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego za ESO na ISO; Museveni yabasabye kureka gukoresha ibicuba by’imyuka iryana mu maso ndetse n’inkoni.

Perezida Museveni kandi yaciye burundu ikoreshwa ry’iyicarubozo no gukubita ukekwaho icyaha wafunzwe, ngo kuko guhana abanyabyaha ari inshingano z’inkiko n’amagereza aho kuba iz’abashinzwe umutekano.

Muri iyi baruwa kandi, Museveni yibukije abasore be ko badakwiye guhutaza umuntu uwo ari we wese, yaba Umunya-Uganda cyangwa umunyamahanga. Yavuze ko nk’abashinzwe umutekano babona umuntu yatandukiriye, ni ngombwa kumugira inama aho kumukubita cyangwa kumuhutaza mu bundi buryo.

Ku bijyanye n’abigaragambya, abanyabyaha, abicanyi, abagambanyi n’abandi, Perezida Museveni yavuze ko byemewe n’amategeko kubarasa mu gihe bibaye ngombwa.

Perezida Museveni yavuze ko bidakwiye gukoresha ibyuka biryana mu maso cyangwa amasasu cyangwa ibiboko mu gihe hari guhashywa abigaragambya. Umukuru w’igihugu cya Uganda avuga ko kubirukanisha amazi ari bwo buryo bwiza ngo kuko ntawe butwara ubuzima.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko mu gihe ubu buryo bwanze hakwiye gukoreshwa izindi mbaraga zisumbuyeho. Mu gusobanura iri bwiriza, Museveni yatanze urugero ku bicanyi cyangwa abagambanyi bakurikirwa na Polisi bikarangira bahisemo kwirukanka cyangwa bakarwanya Polisi. Aha ni ho Perezida wa Uganda yeruye avuga ko byemewe kubarasa kugira ngo baryozwe ibyo baba bakoze.

Perezida Museveni yongeye kwihanangiriza abashinzwe umutekano bahutaza abaturage baba bagaragariza urugwiro abayobozi, kubakankamira, guhondagura ukurikiranweho icyaha ndetse n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger