Ntihazagire unyita umupfakazi, mfite impeta yanyambitse atarapfa: Caleb asezera bwa nyuma ku mugore we
Uwagaba Caleb ubwo yasezeraga mwa nyuma ku mugore we witabye Imana bamaze amezi arindwi yonyine bemeranyije kubana no gukundana ubuzima bwose, yavuze ko nta muntu ugomba kumwita umupfakazi kuko afite impeta uwari umugore we yamwambitse ndetse ko na we afite impeta 2 yamwambitse.
Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ukwakira 2018 mu masaha ya nyuma ya saa sita, uyu wari umugore wa Caleb yazize uburwayi aho yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Kuri uyu wa 06 Ukwakira 201, Mu kiniga cyinshi n’amarira ku bari basanzwe bamuzi, Mucyo Sabine yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe, abo bakoranaga ndetse n’inshuti mu muhango wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy Church ruri ku Gisozi .
“Njye na Mucyo twari dufite gahunda yo gukora ubukwe mu kwa 3 uyu mwaka. .. ntabwo satani ariwe watwaye Mucyo, ntabwo satani yabasha gutwara Mucyo, Mucyo yagiye mu Ijuru. Aka kanya simbabajwe n’uko Mucyo agiye, ahubwo nshimye Imana ko yampaye Mucyo kugira ngo agere ku Mana anyuze kuri njye…….Mbabajwe n’uko muri graduation yanjye ya ‘Masters’ (Ibirori byo kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza) Mucyo azaba adahari, Please (Ndabinginze) ntihazagire unyita umupfakazi ntabwo mfakaye, mfite impeta yanyambitse nawe namuhaye ize ebyiri.”
Caleb agaruka ku bya mubabaje, yavuze ko ubusanzwe ategura ibitaramo, gusa ngo ababajwe no kuba kuva ashakanye na Mucyo, nta gitaramo na kimwe bigeze bajyanamo ikindi cyamubabaje yavuze ko usibye amafoto bifotoje bari muri honeymoon(ukwezi kwa buki) ndetse n’andi bari mu bitaro ngo nta yindi foto afitanye na Mucyo kuva bakora ubukwe.
Muri uru rusengero habereyemo umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Mucyo hari abantu beshi cyane, urusengero rwuzuye mu gihe rushobora kwakira abagera ku bihumbi bine.
Mucyo Sabine umugore wa Caleb yaguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) aho yari amaze iminsi arembeye. Kuwa 03 Werurwe 2018 nibwo Mucyo na Caleb bahamije isezerano ryabo ryo kubana nk’umugabo n’umugore. Mucyo yitabye Imana hashize amazi arindwi arushinze.
AMAFOTO: Inyarwanda