Ntibisanzwe! Umukecuru w’imyaka 82 yavuze akamuri ku mutima nyuma yo gusoza kaminuza
Umukecuru wo muri Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku myaka 82 yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kugera ku nzozi ze zo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, nyima yo kwima amatwi abakucaga intege ko ashaje.
Mae Beale wamaze igihe kinini ari umuforomokazi, yari amaze iminsi subiye ku ishuri gukurikirana amasomo mu bijyanye n’ubucuruzi muri University of Maryland.
Yatangaje ko yasubiye kwiga ibijyanye no gucunga ubucuruzi kugira ngo bimufashe mu bucuruzi bwe bwo gutegura ibirori.
Avuga ku buryo yinjiye mu byo gutegura ibirori, Beale yagize ati: “Ubwo nakoraga muri Medicaid Services, hari ibirori by’abantu benshi nateguye hanyuma buri wese biramushimisha. Kuva ubwo natangiye kuba umuhuzabikorwa mu by’ikoranabuhanga mu nama zose babaga bateguye”.
Nyuma yo kubigira akazi aho kubikorera abandi, Beale yavuze ko yasanze ari ngombwa kujya ku ishuri kubyihuguramo.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Beale yujuje imyaka 82, bukeye bwaho kuwa Gatatu ajya gufata impamyabumenyi ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.