AmakuruUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe: Umukecuru w’imyaka 50 atwite impanga z’abana bane

Mu gihugu cy’u bwongereza, umukecuru w’imyaka 50 y’amavuko yaciye agahigo ko kuba agiye kubyara impanga z’abana bane kandi nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko umugore acura ku myaka 40.

Uyu ni umukecuru witwa Tracey Britten nkuko The Sun yabyanditse, ndetse akaba agiye guhita agira abana 7 mu muryango we kuko yari afite abana batatu mbere y’uko yakira iyi nkuru nziza ko atwite impanga z’abana bane.

Uyu mukecuru yagiye afata imiti yatuma adacura kuko yumvaga ashaka kubyara undi mwana wa kane usanga batatu yari afite, yaje gusama ndetse abaganga bakaba bamaze kwemeza ko uyu mukecuru atwite abana bane harimo batatu babakobwa n’umuhungu. ibi akaba abigezeho amaze gutakaza akayamo k’amapawundi agera ku 7000 ni ukuvuga agera kuri millioni 7 mu mafranga y’u Rwanda.

Aganira na The Sun, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeli, yavuze ko ari bwo yakiriye inkuru ko atwite abibwiwe n’umuganga we wamugiraga inama y’uko afata imiti yatumaga adacura.

Uyu mukecuru ufite abuzukuru 8 yagize ati:”Buri mwaka nabaga nifuza umwana ariko ku myaka 50 ni bwo mbigezeho, ngiye kubyara, . Ntabwo nitaye ku bavuga ko nta bushobozi bwo kuba umubyeyi ngifite ku myaka yanjye 50 . Bazahindura ibitekerezo byabo nibabona mfite abana 4 b’impinja.”

Uyu mukecuru uri gukurikiranwa n’abaganga bo mu bitaro byigenga bya Cyprus, yakomeje abwira The Sun ko abantu bamucaga intege bamubwira ko nta muntu wigeze abyara afite imyaka nk’iye, ariko akababaza ati none? ngo yabasubizaga ababwira ko agiye kuba uwa mbere kandi ko atazaba uwa nyuma.

Yakomeje agira ati :” Singaragara nk’ufite imyaka 50, ntabwo niyumva nk’umukecuru w’imyaka 50, oya, abantu ntabwo bazi amateka yanjye, nibabona mfite abana ni bwo bazemera.”

Britten yari asanganwe abana batatu umwe ufite imyaka 22, undi 31 uwa gatatu akagira 32, aba yari yarababyaranye n’umugabo batandukanye mu 2003.

Agiye kuba umukecuru wa mbere ubashije kubyara kandi ashaje
Afite abana bakuru
Britten (wambaye ikanzu y’ubururu ari kumwe n’abakwe be n’abuzukuru be)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger