Ntibisanzwe: Umugabo yashatse abagore 43 babyarana abana barenga 200
Mu gihugu cya Ghana mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu gace kitwa Tenzeku haravugwa inkuru y’umugabo ukomeje kuvugisha abantu benshi amagambo kubera umubare w’abagore atunze ndetse n’abana yabyaye kuri abo bagore.
Nkuko yabitangarije abanyamakuru bari basuye uyu muryango, umugabo uhagarariye uriya muryango yemeje amakuru y’uko umugabo nyiri urugo afite abagore barenga 43 ndetse n’abana barenga 200 yabyaranye nabo bagore yashatse bose ndetse ngo ntabwo ari bariya bana bonyine afite kuko abana 200 yavuze ari abahungu gusa hatabariweho n’abana b’abakobwa.
Umugabo uhagarariye uriya muryango ndetse akaba n’umuvugizi w’uyu muryango, yavuze ko koko uriya mugabo mugenzi we yashatse abagore 43 ndetse yanabyaye abana barenga 200 nubwo bakunda kubara abana b’abahungu gusa kubera ko abana b’abakobwa iyo bamaze gukura bahita bajya kwishakira abagabo babana nabo ahandi bigatuma badakunda kubarwa mu bana uriya mugabo afite.
Ikiganiro cyitwa Angel TV Morning Show (Anopa Bofo) kiyoborwa n’uwitwa Kofi Adomah cyasuye uyu mugabo utuye Tenzuku agace ugeramo nyuma y’amasaha 13 uvuye mu mujyi wa Accra, kigiye kuganira n’uyu mugabo ufite umuryango munini muri kiriya gihugu ndetse binashoboka ko ari umwe mu bafite abana benshi ku mugabane w’afurika.
Umuvugizi w’uyu muryango kandi yatangaje ko mu bice bitandukanye by’igihugu cya Ghana ahenshi uhasanga abana bakomoka kuri uyu musaza ngo kuko iyo abana be bamaze kuba bakuru abenshi bava mu gace k’iwabo bakajya gushakisha ubuzima mu tundi duce dutandukanye.
Ikindi cyatangajwe nuko ngo abagize uriya muryango w’uyu mugabo ngo nubwo ari benshi cyane gusa ngo babana neza cyane bitandukanye niyindi miryango iba ifite abantu benshi, barasangira kandi ngo buri wese aba afite inshingano zo kwita ku mwana wa mugenzi we.
BY: Iradukunda Bertrand