Amakuru ashushyeUrukundo

Ntibisanzwe: Mu birori bitangaje umusaza w’imyaka 90 yasezeranye n’umukecuru ufite imyaka 93

Umusaza ufite imyaka 90 y’amavuko yasezeranye n’umukecuru ufite imyaka 93 maze mu kubasezeranye imihango yose bayikorerwa biyicariye mu gihe nyuma yo gusezerana imbere y’Imana bakorewe ibirori bidasanzwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mata 2018, Umusaza Sebuyange Ananiya n’umukecuru we Nyirabakire Helene bafitanye abana 8, bakagira abuzukuru 72 ndetse n’abuzukuruza 12 batuye mu mudugudu wa Nyakabanda akagari ka Busake, Umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru bakoze ubukwe bwatangaje abantu benshi bari bitabiriye ibirori byabo ndetse n’abandi benshi bahurujwe no kuza kureba ubu bukwe busa nk’ubwanditse amateka aho uyu musaza n’umukecuru we bambikanye impeta basezeranira imbere y’Imana kuzabana akaramata mu gihe bose Babura imyaka itarenga 10 kugirango buzuze imyaka 100 igirwa na bake kuri iy’Isi.

Ibi birori byo gusezerana imbere y’Imana byari byitabiriwe n’imbaga y’abantu biganjemo abo mu muryango w’aba bombi barimo abana, abuzukuru ndetse n’abuzukuruza b’uyu muryango byabere muri Kiliziya Gatorika, Santarare ya Ruganda iherereye muri uyu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke.

Mu byateye uyu muryango kuba babashije gusezerana bageze mu zabukuru ngo ni uko uyu musaza Sebuyange yari atunze umugore we wa mbere nyuma baza gutandukana ariko batandukana bari barasezeranye imbere y’Imana bivuze ko atari yemerewe kongera gusezerana n’undi mu gihe uwa mbere akiriho cyane ko ariko imyemerere y’abakirisitu Gatorika ibigena.

Uyu musaza Sebuyange yavuze ko uwo bari barabanye mbere yaje kwitahira (gupfa) biba ari nayo mpamvu yahise asaba gusezerana imbere y’Imana bwa kabiri biza kurangira abyemerewe kuri iki Cyumweru bakaba bakoze ubukwe imiryango ibakorera ibirori by’agatangaza byanatwaye akayabo ka miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).

Basezeranye kubana akaramata
Padiri wabasezeranyije yari yishimye

Umusaza we afite ingufu ariko umukecuru arananiwe cyane
Abari babaherekeje
Imodoka bagiyemo

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger